skol
fortebet

RIB yafunze uwashinze Sosiyete ya TAT ishinjwa kurya amafaranga ya rubanda

Yanditswe: Wednesday 10, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko bafunze Nsengiyumva Emmanuel washinze sosiyete yitwa ‘TAT Power Solar Systems’ yashishikarizaga abantu gutanga imigabane ibizeza ko nyuma y’igihe bumvikanye bazabona inyungu.

Sponsored Ad

Nsengiyumva yatawe muri yombi ku wa 6 Mata 2024, aho akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kubuza cyangwa kuyobya amakuru abitse mu rusobe rw’ihererekana ry’amakuru rwikoresha cyangwa rutikoresha.

TAT Power Solar Systems yanditse kuri Nsengiyumva Emmanuel, ivuga ko ikora ibijyanye no kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku baturage, nk’uko bigaragara ku cyemezo cyo kuyandikisha (Company registration certificate) cyatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Nyuma yo gutanga amasahanyarazi, TAT yasabye abaturage kugura imigabane aho amafaranga macye umuntu yashoboraga gushoramo yari 10,000 Frw, hanyuma iyi sosiyete ikamwungukira 270 Frw ku munsi mu gihe uwashoye menshi ari 8,000,000 Frw we akungukirwa 512,000 Frw ku munsi.

Umuvugizi wa RIB ati: “Nyiri TAT yavuye mu byo gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire ajya mu bucuruzi bw’amafaranga kandi batabyemerewe (imigabane) ubusanzwe biba bigomba gutangirwa uburenganzira bwihariye butangwa n’Ikigo kibishinzwe. Ibi nabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Nsengiyumva Emmanuel nyiri sosiyete ya TAT, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa