skol
fortebet

RIB yasubije telefoni 167 abari barazibwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 01, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirije abaturage telefone 167 zari zaribwe mu bihe bitandukanye zigahindurirwa ibirango nyuma zikajya gucuruzwa.

Sponsored Ad

Iki gikorwa cyabereye ku Sitasiyo ya RIB biherereye mu Murenge wa Remera, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Werurwe 2024, aho abibwe izo telefone bajyaga kuzireba.

Abafatiwe muri ubwo bujura bakurikiranyweho ibyaha byo kwinjira no guhindura ibiranga ibikoresho bya mudasobwa.

Telefone 167 zibwe ziri mu bwoko butandukanye. Muri icyo gikorwa cyo kuzishaka, hari abantu batatu bafashwe bakekwaho kuziba, bakazigurisha ndetse bakanazihindurira ibirango byazo [Serial Number].

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bagomba kugira uruhare mu gucunga ibyabo, bakigengesera, bakamenya kubika amakuru y’ibikoresho byabo no kutagura ibikoresho batazi iho byavuye.

Ati “Hari ibyo abantu bakwiriye kumenya mu kubasha gucunga ibyacu. Ukimara kugura telefone ujye ubika inyemezabwishyu yawe kandi Serial Number uyishyire ahandi hantu kuko abenshi bayibika muri ya telefone bikajyana. Rimwe na rimwe usanga hari abazi izina ryayo gusa.”

“Ikindi ni ukwirinda kugura telefone zakoze. Iba ari make ariko ibiyikurikira biba bikomeye. Izi zose harimo izafashwe, hari abaziguze, icyo gihe barahomba. Harimo n’abazigura babizi neza ko zibwe.”

Icyaha cyo kwinjira muri mudasobwa utabiherewe uburenganzira no kwinjira mu makuru ayibitse cyangwa urusobe rwayo gihanwa n’Ingingo ya 24 y’itegeko ryo gukumira no guhana ibyaha byakoreshejwe ikoranabuhanga cy’igifungo cy’imyaka ibiri ariko itarenze itanu ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.

Guhindura ibiranga mudasobwa bihanishwa gufungwa hagati y’umwaka umwe n’ibiri ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw kugera kuri miliyoni 1 Frw.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa