skol
fortebet

RIB yatangiye gufata abaheruka kwiba urubyiruko barubeshya akazi

Yanditswe: Friday 05, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko hari bamwe mu bagize uruhare mu kubeshya urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba, bakarutwara amafaranga barwizeza akazi ko hari abatawe muri yombi mu gihe hagikomeje gushakishwa uwashinze ikigo cyabigizemo uruhare.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 4 Mata 2024, ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, cyagarutse ku ishusho rusange mu kwihutisha iterambere, imibereho myiza y’abaturage, umutekano ndetse n’imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa Gatatu tariki 3 Mata nibwo urubyiruko rurenga 300 rwahuriye ku kigo cy’urubyiruko cya Rwamagana, abandi bahurira mu cyanya cyahariwe inganda naho abandi bajya Kayonza, aho ikigo Vision Care Ltd cyakoreraga, nyuma yo kubizeza akazi nyamara cyarabatekeraga umutwe.

Abiganjemo urubyiruko bari batekewe umutwe n’iki kigo bari babwiye IGIHE ko bakwaga amafaranga ibihumbi 13 Frw yo kwiyandisha, bakakwa andi 7500 Frw hakaba n’abakwa 8500 Frw nyuma y’aho ngo banatswe andi 4000 Frw yo kuba umunyamuryango kugira ngo bashakirwe akazi.

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hubert, yasobanuye ko mu igenzura bari gukora basanze iki kigo cya Vision Care Ltd kimaze igihe kuko cyatangiye gukodesha muri Kayonza aho cyakoreraga ibikorwa byacyo muri Gashyantare.

Yavuze ko bakodesheje inzu yakoreragamo abandi bantu ndetse banashyiramo abakozi babiri bakiraga abantu.

Ati “Batangira gukora bavugaga ko bari gushakira akazi urubyiruko rutagafite bahereye ku bantu bafite amashuri atatu yisumbuye kuzamura, ariko n’abarangije kaminuza nabo bajemo. Bagiye babikwirakwiza hirya no hino ku biti ahantu hatandukanye ndetse no ku mapoto ku buryo abantu benshi babisoma bakabimenya.”

Rutaro yavuze ko urubyiruko rwajyagayo kwiyandikisha barwerekaga akazi gahari karimo gutwara imodoka, akazi ko mu rugo, abacungamutungo, n’akandi kenshi. Mu minsi ya mbere hari abana bahawe akazi ariko ngo ntibaramenya ko koko bakabonye.

Yavuze ko abenshi batanze amafaranga ibihumbi 13 Frw yo kwiyandikisha, 7500 y’ubwishingizi, biza gukomera ubwo ngo yabasabaga gutanga andi mafaranga 4000 Frw yo kuba umunyamuryango.

Ati “Yahise ababwira ko aho bahurira harimo Mwulire mu cyanya cy’inganda, Yego Center ndetse na Kayonza aho hari abaje bikoreye matola ngo bagiye mu kazi. Igikiwiriye kubaho rero ni uko urubyiruko rwacu rudakwiriye kuba ruvuga ngo ni ubujiji gusa kuko turabona n’abarangije kaminuza babijyamo, nibamenye ko hari inzira zikoreshwa mu Rwanda mu gutanga akazi kandi buri wese arazizi, abantu nibareke kumva ko babona akazi batashoye imbaraga zabo.”

Rutaro yakomeje agira ati “ Ubu turimo turakora iperereza kuri iki kibazo, hari abamaze gufatwa bakoranaga na nyiri kigo kandi nawe turacyamushakisha, turabizeza ko kubufatanye n’izindi nzego turi bukomeze kumushaka ariko abandi bose bisa naho twamaze kubafata nubwo nabo bavuga ko yabatekeye umutwe.”

Rutaro yakebuye abafite sim card zibabaruyeho badakoresha rimwe na rimwe ugasanga hari abantu bari kuzikoresha nyamara bataziranye, abasaba kuzifungisha hakiri kare kugira ngo zitazakoreshwa mu manyanga bakayitirirwa kuko ngo no kuri uwo muntu watekeye umutwe urubyiruko basanze akoresha nimero ibaruye ku wundi muntu.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa