skol
fortebet

RIB yerekanye agatsiko k’abasore bashinjwa ubujura i Kigali

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB,rwamurikiye itangazamakuru abasore b’Abakanishi bakekwaho kuyogoza abaturage babashikuza ama Telefones, babiba mu mamodoka, biba mu ma Alimentations ,mu mahahiro manini (supermarkets), ku ma stations ya essence ndetse bakaniba mu ma Liquor stores.

Sponsored Ad

Bamwe muri aba bantu bibye batanze ubuhamya , ndetse hanamurikwa ibikoresho bakoreshaga mu bujura, birimo amasupana, ndetse n’Amaplaques babaga baribye ku yandi mamodoka yabafashaga kwihisha.

Aba bashinjwa ubujura bakoreshaga amayeri atandukanye arimo kurangisha umuntu amerekezo bagamije kumwiba,kujya ku masitasiyo ya lisansi bakanywesha barangiza bakiruka batishyuye,kugura ibintu babihabwa bakiruka,n’ibindi.

Aba kandi ngo bakanikiraga abantu imodoka kandi ari bo bazishe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko yatunguwe n’uburyo yasanze hari abahanzi barimo Ish Kevin basangiraga n’aba bajura inzoga bibye.

Ati “Muri bya bindi babaga bibye bajyaga kuryoshya y’amafaranga bibye bya binyobywa bibye bakagenda bagakora house party bagahura n’abantu batangaje, naje gutangazwa no kuba barasangiraga n’uwitwa Ish Kevin mu nzu y’i Kagarama akabatumira n’uwitwa Logan na Olivier ukora indirimbo.”

Yakomeje avuga ko aba bahanzi bagize amahirwe kuko iyo aba basore baza gufatwa bari kumwe nabo bari gufungwa bitewe n’uko nabo ari abafatanyacyaha kubera ko basangiraga nabo ibijurano.

Uwimana Yvette ukora akazi ko gutanga gutanga lisansi kuri station, yavuze ko aba basore bari bagiye kumwica.

Yagize ati “Nabahaye lisansi y’ibihumbi 45Frw barambwira ngo bishyuye kuri telefone mbabwira ko ntabonye ubwo butumwa kuko bavugaga ko bakoresheje MoMo noneho bahita batwara imodoka n’umuvuduko mwinshi bamfashe amaboko ngenda mvuza induru cyane kuko bari bamaze kundenza ku kazi, imyenda yose y’akazi yancikiyeho kubera ko bankurubanaga muri kaburimbo nanjye ndwana n’uko bandekura.”

Aba bakekwaho ibi byaha bafungiwe kuri station za RIB za Remera, Kimihurura na Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa mbere yo gushikirizwa ubushinjacyaha.

RIB yavuze ko ishimira abantu bakomeje gutanga amakuru kugira ngo abagizi ba nabi bafatwe, inashishikariza n’abandi bose bafite amakuru kubakora ibyaha kwihutira kubimenyesha RIB n’izindi nzego zishinzwe umutekano kugirango ibyaha bikumirwe nababikora bafatwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa