skol
fortebet

Rulindo: Umugore yafatanywe ihene yibye agiye kuyishyira mu mufuka

Yanditswe: Sunday 27, Nov 2016

Sponsored Ad

Mu mudugudu wa Nyamugali, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Base ku wa 24 Ugushyingo 2016 hafatiwe umugore witwa Nyiransengimana Beatrice ushinjwa n’abaturage kwiba ihene agahita ayica.
Abaturage bo mu murenge wa Base bamufashe bemeza ko yari agiye kuyishyira mu mufuka ngo ayijyane ku baguzi be. Si ubwa mbere uyu mugore akekwaho iki cyaha, kuko aba baturage bamushinja kuba asanzwe abigenza atyo.
Nyiransengimana ushinjwa kwiba ihene y’uwitwa Tuyizere Julienne akanayica avuga ko atuye atuye ku (...)

Sponsored Ad

Mu mudugudu wa Nyamugali, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Base ku wa 24 Ugushyingo 2016 hafatiwe umugore witwa Nyiransengimana Beatrice ushinjwa n’abaturage kwiba ihene agahita ayica.

Abaturage bo mu murenge wa Base bamufashe bemeza ko yari agiye kuyishyira mu mufuka ngo ayijyane ku baguzi be. Si ubwa mbere uyu mugore akekwaho iki cyaha, kuko aba baturage bamushinja kuba asanzwe abigenza atyo.

Nyiransengimana ushinjwa kwiba ihene y’uwitwa Tuyizere Julienne akanayica avuga ko atuye atuye ku Kabeza mu murenge wa Kanombe/Kicukiro. Yiyemerera ibyo ashinjwa, akanavuga ko atari ubwa mbere yiba amatungo. Abaturage bakaba bamufashe bakamushyikiriza inzego z’umutekano kugira ngo akurikiranwe ku byo aregwa.

Nyiransengimana wiyemerera icyaha akekwaho/Foto:Imvaho Nshya

Umuyobozi w’Umurenge wa Base wabereyemo iki cyaha Hakizimana Jean Baptiste, yasabye ababyeyi kwirinda ingeso mbi, bagashishikarira guha abana babo uburere burangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda w’inyangamugayo kandi nabo ubwabo bakabera ingero nziza abo babyara kugira ngo babakurikize kuko uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo.

Source:Imvaho Nshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa