skol
fortebet

Rusizi: Inkuba yakubise umwana na se, umwana ahita yitaba Imana

Yanditswe: Tuesday 29, Nov 2016

Sponsored Ad

Umugabo Mazimpaka Ticien w’imyaka 52 n’umwana we w’imyaka 13 batuye mu mudugudu wa Kamusana mu kagali ka Kamanu muri Rusizi, bakubiswe n’inkuba, umwana Niyogushima Constantin ahita yitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye ,James Ngirabatware, yavuze ko ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2016, mu masaha ya saa cyenda ubwo imvura yari igiye kugwa.
Ati “Hari mu masaha ya saa cyenda n’igice, umwana ari kumwe n’umubyeyi we, imvura ikubye, inkuba (...)

Sponsored Ad

Umugabo Mazimpaka Ticien w’imyaka 52 n’umwana we w’imyaka 13 batuye mu mudugudu wa Kamusana mu kagali ka Kamanu muri Rusizi, bakubiswe n’inkuba, umwana Niyogushima Constantin ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye ,James Ngirabatware, yavuze ko ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2016, mu masaha ya saa cyenda ubwo imvura yari igiye kugwa.

Ati “Hari mu masaha ya saa cyenda n’igice, umwana ari kumwe n’umubyeyi we, imvura ikubye, inkuba iramukubita umubyeyi agwa amarabira ajyanwa mu bitaro, umwana ahita yitaba Imana.”

Akomeza avuga ko uyu mwana yari ari kwanura imyenda ku rusinga kandi ruzirana n’inkuba, gusa ngo n’ihene yari hafi aho nayo yahise ipfa.

Ibi bibaye mu gihe muri uyu murenge bamaze iminsi bakora ubukangurambaga ku kwirindwa inkuba aho basabye abaturage ko igihe imvura ikubye bagomba kwirinda ibintu bikozwe mu byuma, kureka kugama munsi y’ibiti n’ibindi byabarinda ingaruka zo gukubitwa n’inkuba.

Src: Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa