skol
fortebet

U Rwanda ruhangayikishijwe n’uko imfungwa n’abagororwa batagisurwa nka mbere

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS ruhangayikishijwe n’uko mu magereza amwe n’amwe mu gihugu umubare w’abasura ababo bafunze wagabanutse. Ibi ngo bigira ingaruka zirimo no kuba abafunze batinda kugororoka.
Umuntu ufunze afite uretse uwakatiwe burundu y’ umwihariko afite uburenganzira bwo gusurwa kandi aba abikeneye. Ibi nibyo byatumye Leta y’ u Rwanda ishyiraho umunsi wa gatanu wa buri cyumweru nk’ umunsi wo gusura imfungwa n’ abagororwa bari mu magereza. N’ umunsi wa gatandatu (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS ruhangayikishijwe n’uko mu magereza amwe n’amwe mu gihugu umubare w’abasura ababo bafunze wagabanutse. Ibi ngo bigira ingaruka zirimo no kuba abafunze batinda kugororoka.

Umuntu ufunze afite uretse uwakatiwe burundu y’ umwihariko afite uburenganzira bwo gusurwa kandi aba abikeneye. Ibi nibyo byatumye Leta y’ u Rwanda ishyiraho umunsi wa gatanu wa buri cyumweru nk’ umunsi wo gusura imfungwa n’ abagororwa bari mu magereza. N’ umunsi wa gatandatu igihe usura ari umunyeshuri cyangwa umukozi.

Gusa ngo kuri ubu umubare w’ abasuba ababo bafunze ugenda ugabanyuka bikangira ingaruka ku bafunze n’ abagororwa.

Umuvugizi wa RCS CIP Hillary Sengaho avuga ko kudasura imfungwa n’ abagororwa bigira ingaruka kubafunze zirimo no kubatera kwiheba no gutekereza ko ababo babatereranye.

Komiseri mukuru wa RCS CGP,George Rwigamba yavuze ko iyo abantu bakatiwe gufungwa igihe kirekire aribwo imiryango yabo yanga kongera kubasura, gusa uko uko byagenda kose ufunze aba akeneye gusurwa n’ umuryango kuko bimufasha kugororoka vuba.

Yagize ati “Ibyo bigira ingaruka, twibaza ko wenda impamvu ari ukurambirwa cyangwa ubukene, iyo babaze amatike abazana gusura, hari abo usanga imiryango yabo ituye kure y’aho bagororerwa. ”

Yakomeje agira ati “RCS iragorora ariko umuryango utabigizemo uruhare nta kintu twazageraho kuko n’ubundi aba azasubira muri uwo muryango.”

Urwego rushinzwe imfungwa n’ abagororwa rusaba abafite ababo bafunze kubasura cyane cyane mu ibi bihe by’ iminsi mikuru kuko bibagarurira akanyamuneza.

Mu Rwanda hari gereza 14 zifungiyemo abagororwa basaga ibihumbi 55, harimo Gereza ya Nyagatare ifungiyemo abana. Iminsi yo gusura abagororwa ni ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu ku bakozi n’abanyeshuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa