skol
fortebet

Umuyobozi ukomeye muri FDLR yatashye mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Sponsored Ad

Majoro Mvuyekure Pierre uvuga ko yari ashinzwe ubutasi no gutegura urugamba muri FDLR, Segiteri Kivu y’amajyaruguru, yatashye mu Rwanda.
Majoro Mvuyekure uzwi ku izina rya Kinyange yageze mu Rwanda kuri uyu wa 26 Ukuboza 2016.
Avuga ko inzozi yari amaranye imyaka ibiri zo gusubira mu Rwanda azigezeho. Yagize ati “Gutaha ni igikorwa gikomeye ukorana ubwitonzi, hari benshi babyifuza bitarakundira hari n’abatazabasha kubigeraho kubera bigoye kubikora.”
Maj Mvuyekure akigera mu karere ka (...)

Sponsored Ad

Majoro Mvuyekure Pierre uvuga ko yari ashinzwe ubutasi no gutegura urugamba muri FDLR, Segiteri Kivu y’amajyaruguru, yatashye mu Rwanda.

Majoro Mvuyekure uzwi ku izina rya Kinyange yageze mu Rwanda kuri uyu wa 26 Ukuboza 2016.

Avuga ko inzozi yari amaranye imyaka ibiri zo gusubira mu Rwanda azigezeho.
Yagize ati “Gutaha ni igikorwa gikomeye ukorana ubwitonzi, hari benshi babyifuza bitarakundira hari n’abatazabasha kubigeraho kubera bigoye kubikora.”

Maj Mvuyekure akigera mu karere ka Rubavu, yatangaje ko yarasanzwe aba mu kirunga cya Nyamuragira.

Aha ngo yari ashinzwe ibikorwa byo gukusanya amakuru no gutegura urugamba ariko ashaka uburyo yacyura umuryango we mu Rwanda.

Yagize ati“Ni akazi gakomeye, gusa kuwa 19 Ugushyingo nibwo nabonye amahirwe yo kuva mu gace narimo negera Monusco Tongo ishobora kungeza Goma.”

Maj Mvuyekure avuka mu cyahoze ari Komini Nyamutera hari muri Perefegitura ya Ruhengeri, hakaba muri Nyabihu ubu.

Avuga ko yatangiye igisirikare cya FDLR 1997 ubwo abacengezi bamukuye aho avuka bakamujyana muri Congo akigishwa igisirikare ahitwa Rushihe.

Yari umwe mu basirikare bari bizewe kandi bakomeye bungirije Br Gen Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega, gusa ngo nta byishimo yarafite.

Ati “Ntabyishimo byo kuba mu mashyamba, utabana n’umuryango wawe, utawuteganyiriza ahazaza, ndatashye, naho abasigaye ndabakangurira gushyira ubwenge ku gihe bagataha mu gihugu cyabo.”

Maj Mvuyekure yatahanye na Sous Lieutenant Ntibibuka Olivier nawe uvuka Nemba mu karere ka Gakenke, yatashye avuye mu ngabo za Congo FARDC zikorera Masisi.
Aganira na Kigali Today yatangaje ko mu 1998 ubwo abacengezi basubiraga Congo bamutwaye, hamwe n’abandi barwanyi bigishwa igisirikare.


Majoro Mvuyekure Pierre (w’inzobe) na S/Lt Ntibibuka Olivier bageze mu Rwanda/Foto:Kigalitoday

Avuga ko yifuje gutaha kenshi bikamwangira, ariko ubu akaba ashimishijwe no gutaha mu Rwanda.

Source:Kigalitoday.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa