skol
fortebet

Kigali : Umugore aravuga ko yahohotewe na Commando wa polisi agiye kwishinganisha

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2016

Sponsored Ad

Ku kigo nderabuzima cya Kabuye giherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, harwariye umugore witwa Akaniwabo Jacqueline uvuga ko commando wa polisi yamukubise akamuhindura intere ubwo yari amugannye agira ngo yishinganishe.
Akiwabo avuga ko azira amakuru yahaye Tv1 y’ uko uwitwa Niyonsenga Albert akora ibikorwa by’ urugomo yitwaje ko ari umunyamafaranga.
Yagize ati “Ndazira amakuru nabwiye TV1, ndavuga mu nshamake, Umugabo witwa Niyonsenga Albert yamaze abantu abakubita yitwaza ko (...)

Sponsored Ad

Ku kigo nderabuzima cya Kabuye giherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, harwariye umugore witwa Akaniwabo Jacqueline uvuga ko commando wa polisi yamukubise akamuhindura intere ubwo yari amugannye agira ngo yishinganishe.

Akiwabo avuga ko azira amakuru yahaye Tv1 y’ uko uwitwa Niyonsenga Albert akora ibikorwa by’ urugomo yitwaje ko ari umunyamafaranga.

Yagize ati “Ndazira amakuru nabwiye TV1, ndavuga mu nshamake, Umugabo witwa Niyonsenga Albert yamaze abantu abakubita yitwaza ko afite amafaranga”.

Uyu mugore avuga ko ubwo yageraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jabana agiye kwishinganisha, aribwo Niyonsenga yahamusanze, maze commando wa polisi akamwambika amapingu agatangira kumukubita.

Ati “Nateye intambwe nk’ebyiri niruka, komando ahita amfata anjyana mu kasho, nakubiswe inshyi ebyiri ndi mu mapingu, nikubita hasi, aka gatwe k’inyuma nagakubise hasi, ankubita umugeri ahangaha, yankubise umugeri mu ivi”.

Abaturage bavuga ko bibaje kuba umuntu yahungira kuri polisi agiye kwishinganisha, umuyobozi wa Polisi akaba ariwe umuhohotera.

Umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Kabuye, Mukamuhanda Seraphine, yemeza ko Akaniwabo yakubiswe.

Yagize ati: “Yari afite ahantu hasa n’ahabyimbye ku ivi, asa n’ubyimbye mu maso, mu maboko naho asa n’ubyimbye, icyo twakoze nk’abaganga twaramuvuye, tumuha imiti yabugenewe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Uzayisenga Jean Bosco, avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana. Ngo by’umwihiko ibya komando wa polisi ushinjwa kuba yarakubise uyu mugore, inzego za polisi arizo ziba zigishinzwe.

Ku murongo wa telefone, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Spt Emmanuel Hitayezu, yatangarije City Radio dukesha iyi nkuru ko iki kibazo aribwo bakimenye ariko bagiye kugikurikirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa