skol
fortebet

Zuchu yavuze impamvu yatumye yahukana ndetse na post ze na Diamond akazisiba ku mbuga ze

Yanditswe: Wednesday 01, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Zuchu aherutse gusiba amafoto ya Diamond ku mbuga nkoranyambaga ze ayandi arayahisha bitera urujijo abatari bake. Nyuma y’ibyo yaje gushyira umucyo ku kibazo yavuzweho cyo kwahukana.

Sponsored Ad

Zuchu wakunzwe muzitari nke yahishuye impamvu yagiye agata Diamond Platnumz , Mama Dangote na Esma Diamond mushiki wa Simba.Zuchu yavuze ko atakomeza kwihanganira kubana n’umugabo utuma abantu bamutuka.

Unyuze kumbuga Nkoranyambaga ze , usanga nta foto cyangwa Video igaragaza ko Zuchu hari aho ahuriye na Diamond Platnumz uretse kuba ari umuhanzi ufashwa na ‘Wasafi’. Haba amafoto ye bwite cyangwa amashusho yarayahishe hasigaraho ibyatangajwe [post] 30 ariko ahishamo 26 hakabamo 4 arinazo ziri kugaragara.

Uyu mukobwa yagaragaje ‘Post’ igaragaza igihe yari yujuje Miliyoni 300 , na Miliyoni 100 ku ndirimbo ‘Sukari’, amafoto amugaragaza asaba ‘Romeo’ kumugira ‘Juliet’ n’amashusho akubiyemo ayo magambo. Ibi byo guhisha ‘Post’ zimwe agasiga izindi bikomeje kwibazwaho kuko byaje nyuma y’aho Diamond Platnumz yari amaze kwerekana Sarah bafitanye amateka.

Asobanura ibyo kuvayo n’impamvu yatumye ahitamo kwitandukanye n’inkuru z’urukundo yashyizwemo Yagize ati:”Ndabizi ko nzwi cyane kandi ntakibazo kiba mu kuvugwa nk’icyamamare, ariko ndasabye nti mukomeze kuguma mu ntangazaho amakuru mubonye kuko hari ‘Studio’ mbamo mwakabaye mukuraho ibyuzuza inkuru zanyu. Iyi niyo mpamvu yatumye nigendera. Ndambiwe kubana n’umugabo utuma bahora bantuka”.

Zuchu yemeza ko Diamond Platnumz yarafashe umwanya akerekana undi mukobwa akamutaka, byatumye abantu bamwubahuka cyane. ati:”Nagerageje gukomera ariko kugeza ubu, intege nke zanjye ni we”.

Zuchu yavuze ko Wasafi itajya iyobora Diamond Platnumz by’umwihariko ku bagore yatandukanye nabo. Mu gusoza yavuze ko arambiwe guhora mu nkuru za Diamond n’abagore batandukanye yemeza ko akwiriye kuva mubyo guhora muri izo nkuru kuko ngo zituma atabona amahoro.

Uretse kuba Zuchu ari umuhanzi wo muri Wasafi, ni umukobwa ukorana na Diamond Platnumz ndetse yagiye akora iyo bwagaba kugira ngo yigarurire uyu muhanzi cyajora kugeza ubu, nta nahamwe Diamond yari yatura ko ‘Zuchu ari umukunzi we’ uretse kumushyigikia gusa akanga kumusebya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa