skol
fortebet

Rodri yibasiye bikomeye ikipe ya Arsenal nyuma yo kuyitwara igikombe

Yanditswe: Monday 20, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati wa Manchester City, Rodri, yanenze imitekerereze ya Arsenal ubwo yasuraga Man City kuri Etihad muri Werurwe uyu mwaka,igakina yugarira cyane aho gushaka uko yatsinda umukino.

Sponsored Ad

Uyu yavuze ko iyo myumvire iri hasi yagize uruhare runini mu gutuma iyi kipe idatwara igikombe.

Ku cyumweru, ikipe ya Pep Guardiola yegukanye igikombe cya kane cya shampiyona ya Premier League, aho ibitego bibiri bya Phil Foden n’icya Rodri cyabafashe gutsinda West Ham ibitego 3-1.

Ku rundi ruhande, Arsenal yatsinze Everton ibitego 2-1 ariko ntibyayifasha kwegukana igikombe kuko yarushwaga amanota abiri na Man City bari bahanganye.

Mu gihe abafana benshi berekana ko The Gunners yatakaje igikombe bitewe no gutsindirwa iwayo na Aston Villa, Rodri we yemeza ko yatsinzwe ubwo yanganyaga 0-0 na Man City kuri Etihad.

Rodri abajijwe icyabafashije gutwara Premier League ku nshuro ya kane yikurikiranya,Yagize ati: "Arsenal nayo yari ibikwiye [gutwara igikombe], bakoze ibintu bitangaje, ariko ngira ngo itandukaniro ryari hano [atunga urutoki mku utwe].

’Ubwo bazaga hano [kuri Etihad] ntibashakaga kudutsinda,narababonye ndavuga nti: "Ah, aba basore, ntibashaka kudutsinda, barashaka kunganya gusa".

Kandi iyo mitekerereze, sinkeka ko twe twayigira.

Kandi twarayifashe. Mu gusoza,iyo uduhaye inota rimwe,dutsinda imikino irindwi, umunani ya nyuma nubwo biba bitoroshye.Ntekereza rero ko [intsinzi] iva mu mitekerereze. ’

Abajijwe niba bakimara kunganya na Arsenal bahise bizera igikombe,Rodri yagize ati: "Twari tubyizeye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa