skol
fortebet

Dr Frank Habineza yatanze kandidatire yo guhatanira kuyobora u Rwanda

Yanditswe: Monday 20, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024 nibwo Frank Habineza yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu Kiyovu.

Dr Frank Habineza yageze ku biro bya NEC aherekejwe n’itsinda rigari ry’abarwanashyaka ba Green Party barimo na Senateri Mugisha na Depite Jean Claude Ntezimana.

Mu byangombwa bisabwa, Dr Habineza Frank yabuzemo bibiri birimo icyemezo kigaragaza ko yaretse ubundi bwenegihugu n’ibaruwa yandikiwe NEC isaba kuba umukandida.

Dr Habineza Frank yabwiye Perezida wa NEC ko n’ubundi iki cyangombwa yagitanze muri 2017 kuva ubwo nta bund bwenegeihugu akigira. Ibaruwa isaba kwiyamamaza yo NEC yashakaga ima Dr. Frank Habineza mu gihe we yari yazanye icyangombwa yahawe n’Ishyaka cyo kurihagararira.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yasabye ko Green Party ikora ibishoboka byose ngo ibyo byangombwa bizaboneke mbere y’uko hasohorwa urutonde ntakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza.

Dr Habineza Frank yasobanuye ko icyemezo kigaragaza ko yaretse ubwenegihugu yumvaga atari ngombwa kuko mu 2017 yagitanze NEC ikacyakira,cyane ko yari yaretse ubwa Sweden yari afite.

Mu migabo n’imigambi [Manifesto],Ishyaka rya DGPR ryemeje ko rizakomeza kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abanyarwanda.

Ati" muri Manifesto mu ingingo y’ubutabera turifuzako ntamuntu uzongera gufatwa ngo afungwe by’agateganyo iminsi 30 ntabimenyetso ubugenzacyaha bufite., kuko usanga umuntu afungwa imimsi 30 y’agateganyo ikavamo imyaka myinshi nyuma akazataha ari Umwere kandi usanga umuturage atinya kurega Leta yamufunze Icyo gihe kandi ari umwere".

Ryagize riti: "DGPR, tuzakomeza kwibanda ku bikorwa by’iterambere no kuvugira abaturage hagamijwe kuzamura imibereho n’iterambere by’Abanyarwanda bose,abagore urubyiruko n’umwihariko wacu kubitaho mu kwigobotora inzitizi zose zirimo ubukene mu myaka itanu iri imbere (2024-2029).

Dr Frank Habineza,yabwiye abanyamakuru ko amatora y’uyu mwaka bayafitemo icyizere cyinshi kurusha aya 2017 kuko ariya bayagiyemo bamaze imyaka ine gusa ishyaka ryemewe n’amategeko,ariko ubu bamaze imyaka irenga 10 bakora politiki.

Uyu yavuze ko mu byo bifuza guhindura natorwa harimo kandi gushyiraho ikigega gifasha itangazamakuru by’umwihariko iry’igenga rikagira amikoro ahagije.

Iri shyaka ryanatanze kandidatire z’abazarihagararira mu matora y’Abadepite 64.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa