skol
fortebet

Tanzania: Umuyobozi w’ishuri yakubitiye ku karubanda umugabo wazanywe ku ishuri n’umunyeshuri abeshya ko ari umubyeyi we

Yanditswe: Saturday 01, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ishuri mu gihugu cya Tanzania,yaciye ibintu hirya no hino kubera ukuntu yakubitiye imbere y’abanyeshuri bose umugabo wazanywe ku ishuri n’umunyeshuriwari wirukanwe abeshya ko ari umubyeyi we.

Sponsored Ad

Mu mashusho yakwirakwijwe mu binyamakuru,yagaragaje uyu muyobozi w’ikigo cy’ishuri yateranyije abanyeshuri bose n’abarimu arangije azana uyu mubyeyi w’umubeshyi n’umwana wamuzanye arabanenga karahava.

Mu rurimi rw’igiswayili,uyu muyobozi yagize ati “Nirukanye uyu muhungu kugira ngo ajye iwabo kuzana umubyeyi we ariko aragenda azana uwo atoraguye ku muhanda.Uyu munyeshuri afite ikosa rikomeye dushaka kuganira n’ababyeyi be.Ariko n’igicucu cyane yagiye mu rugo azana uyu mugabo avuga ko ari umugabo wa nyina.

Ndamutse mujyanye kuri polisi,uyu mugabo yafungwa imyaka 6 azira kwiyitirira undi muntu.Reka ntidukoreshe ubwo buryo ahubwo ngiye kumukubita inkoni 6.”

Uyu mugabo yahise asabwa kuryama hasi bamukubita izi nkoni 6 ku karubanda abanyeshuri bose bari gufana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa