skol
fortebet

Biravugwa: M23 yambuye uduce dutanu FARDC n’abambari bayo nyuma yo kubazenguruka

Yanditswe: Monday 13, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’u butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, riri mu marira menshi nyuma yo kwamburwa utundi duce two muri teritware ya Masisi, turenga tune.

Sponsored Ad

Ni mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 12 Gicuransi 2024, aho yari ihanganishije M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC, ikaba yarasize abo ku ruhande rwa leta ya  Kinshasa bambuwe uduce dutanu, nk’uko amakuru aturuka mu baturiye ibyo bice abivuga.

Iyi nkuru ivuga ko ahagana ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru aribwo M23 yabashije kwirukana Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu duce two muri Grupema ya Kibabi, ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aritwo; Cugi, Kinigi, Nyakigano, Kawere na Nkonkwe.

Nk’uko abaturage bo muri ibyo bice ba bisobanura babwiye umunyamakuru ko iyi mirwano itari komeye, ahubwo ko Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya  Kinshasa aribo bivanaga muri ibi bice kubera byari bizengurutswe n’abarwanyi ba M23.

Ibi bice byaje gufatwa na M23 mu masaha y’umugoroba mu bitero bikaze byari byabereye mu bice byo muri Cheferie ya Bashali, aho ni muri Mpati na Kivuye.

N’ibitero Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryari ryagabye kuri M23 ariko birangira Ingabo z’uyu mutwe zibisubije inyuma, kandi M23 ikomeza kuyobora ibi bice byari byagabwemo ibitero, nk’uko abarwanyi ba M23 babivuga.

Mu minsi itarenga icumi nibwo byagiye bitangazwa hirya no hino ko M23 y’igaruriye ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, harimo Rubaya , Ngungu n’ahandi, ndetse ko abarwanyi ba M23 bahise bambuka muri Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bafata uduce turenga tubiri bivugwa ko duherereye mu misozi miremire yo muri Karehe.

M23 yongeye kwigarurira uduce twinshi mu gihe hari hashize iminsi mike SADC ku bufatanye na FARDC itangaje ko igiye kwinjira muri operasiyo ikomeye yo guhashya uyu mutwe.

Gusa nubwo ibyo byose biba ni kenshi Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi byagiye biburira Leta ya Kinshasa ko igisubizo cya gisirikare kitazatanga umuti urambye ngo intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC irangire.

IVOMO: RWANDA TRIBUNE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa