skol
fortebet

Dore ibimenyetso biranga umukobwa udashaka ko muryamana igihe yagusuye

Yanditswe: Wednesday 11, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dore bimwe mu bintu abakobwa bakunze kugira urwitwazo mu gihe basuye abasore ariko badashaka ko baryamana.

Sponsored Ad

1. Imirimo myinshi

Umukobwa udashaka gusura umuhungu kubera kwanga ko baryamana aba afite impamvu nyinshi zituma atava murugo iwabo, ariko birangira umusore amwemeje ko agomba kumusura iyo rero aje, biba ari ukuhikoza avugako afite ibintu byinshi byo gukora mu rugo iwabo bikarangira rero nta mwanya nawe ahaye umuhungu wo kuba bajya mu bindi.

2. Kwitaba telefoni bidashira

Iyo abakobwa batangiye kurambirwa ahantu bamaze umwanya cyangwa batangiye kubona ubajyana mubyo badashaka, batangira kwiyitabisha telefoni zidashira kugirango umuhungu bari kumwe aboneko ashaka gutaha, rimwe na rimwe ukumva atangiye gusaba imbabazi kuwo bari kuvugana kuri telefoni kugirango uwo bari kumwe yumveko hari indi gahunda yarafite agomba kujyamo ako kanya.

Hari nabakobwa bahita babipa abakobwa bagenzi babo ngo babahamagare kugirango nibura bibe byakumira umuhungu guhingutsa igitekerezo cyuko ashaka ko baryamana kuko aba abona ahuze.

3.Bagaragaza isura itishimye

Rimwe na rimwe abakobwa bahitamo kuza gusura abasore mu mazu yabo kunshuro y ambere birakaje, bakitwara nkaho batameze neza ubona basa naho bashaka kuba bonyine nta muntu bashaka ko abegera kugeza batashye, abasore nabo bahita babibona bagahitamo kubihorera kubera isura baba baberetse ahubwo umuhungu bikarangira ariwe wifuje ko umukobwa ataha.

4. Baba bashaka ko urugi ruhora rufunguye

Abakobwa rimwe na rimwe bihagararaho ku ruhande rwabo bagasaba abahungu basuye kudakinga urugi rw’inzu cyangwa rw’icyumba baba barimo kugirango buri wese uri aho hafi abone ibyo barimo.

Iyo ibi umukobwa yifuje abigezeho umuryango ukaguma ufunguye ahita yishyira mu mutuzo yumva ko umuhungu bari kumwe ataza ku musagararira amwikoraho ibijyanye n’irari rye mu gihe umuryango urangaye.

5. Yita ku kintu runaka ku buryo budasanzwe

Ikindi kintu abakobwa bakora iyo basuye abahungu nta gahunda yo kuryamana nabo bafite ni ugushyira umutima wabo n’amaso yabo ku kintu runaka basanze muri iyo nzu, cyangwa ahantu runaka, usanga bamwe basoma ibitabo ubona babyitayeho kandi cyane, cyangwa bari kureba filimi ukagirango niyo yaje kureba ukabona neza yimye umuhungu umwanya wo kumwitaho ngo baganire ibyabo.

6. Ntabwo yemera kwicara ku buriri

Abakobwa benshi banga kwicara ku buriri iyo basuye abasore cyane ko baba batekereza ko bishobora kubashyira mu mutego wo kuryamana nabo.

Uburiri barabwitondera cyane bakabwanga kuko buba bushobora kubagusha mu mutego, kuko ngo akenshi iyo wicaye ku buriri kuryama nabyo biba biri hafi bigatuma uba wakora ibyo utateganije muri icyo gihe, niyo mpamvu bihitiramo rero kwicara nibura ku ntebe.

7. Kuvuga ko bari mu mihango

Abakobwa baziko abagabo badakunda kumva ko basuwe n’abakobwa bari mu mihango, abagabo benshi bacibwa intege zo kuryamana n’abakobwa iyo bababwiye ko bari mu mihango, ibi rero bihita biba intwaro ikomeye ku bakobwa benshi dore ko benshi bahita banambara twadutambaro bambara iyo bari mu mihingo kabone nubwo baba batayirimo kugirango bemeze aba bagabo gusa.

8. Inkuru zibabaje kandi zikora ku mutima

Igihe kimwe abakobwa bashaka inkuru zibabaje bakazitegura bazi neza ko umuntu wese bazibwira yahita abagirira impuhwe agahindura ibitekerezo yarabafiteho, ahanini izi nkuru ziba zibanda ku bibazo yahuye nabyo mu rukundo ku mukunzi umwe cyangwa 2 bamuhemukiye mbere yuko ahura nuwo baba bari kumwe ako kanya, iyo ari kuvuga iyi nkuru ubona asa naho ahahamutse ibi rero bikora no ku muhungu cyane nawe akaba yagwa mu kantu.

Nyuma yaha umuhungu ntagitekerezo cyo kujya mu buriri aba agifite kubera ibyo aba amaze kumva, birangira aherekeje umukobwa anamugiriye impuhwe.

9. Aza kugusura ari kumwe n’izindi nshuti ze

Abakobwa ntibakunda gusura abahungu ku nshuro ya mbere ari bonyine, bibabera byiza kugenda bari kumwe n’inshuti zabo umwe cyangwa babiri ibi bimufasha kwirinda kuba hari cyo umusore yamusaba cyerekeranye no kuryamana nawe mu gihe bari kuganira ari benshi.

10. Yambara imyenda imufashe

Ikindi kintu abakobwa bakora iyo basuye abahungu mu nzu zabo ni ukwambara imyenda ibafashe (ibegereye) cyane kandi igoye kuyambura(kuyikuramo), ibi rero bihita bigora abahungu bikaza gufasha aba bakobwa gusubira aho baturutse intego yabo yo kwima uwo basuye bayigezeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa