skol
fortebet

Dore ibintu abagore bakunda iyo babikorewe n’abagabo babo ariko bagatinya kubibasaba

Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu abagore bakunda iyo babikorewe n’abagabo babo ariko bagatinya kubibasaba.

Sponsored Ad

1. KUBYUKA ASANGA WAMUTEGURIYE IFUNGURO RYA MU GITONDO

Nk’uko iyo ukangutse wumva indirimbo iyo ndirimbo haba hari amahirwe menshi ko ikwirirwamo ninako iyo ukangutse ukabona ikintu gitunguranye ari cyiza kikwirirwamo. Abagore muri rusange bakunda umugabo utekerera kure akabakorera ikintu kibereka ko abitayeho. Niyo mpamvu umugabo wimbwirije agatega ibyo kurya bya mugitondo umugore akabyuka byageze ku meza, icyo gikorwa gishimisha uwo mugore ariwe ntashobora gutinyuka kukigusaba kuko ubusanzwe aziko byakabaye ari inshingano ye.

2. KUMWANDIKIRA UBUTUMWA BW’URUKUNDO

Kimwe mu bintu bikora ku marangamutima y’umugore n’umukobwa mu bijyanye n’urukundo n’ukubwirwa amagambo aryoshye. Niyo mpamvu akunda kwandikirwa ubutumwa akunda ubutumwa bumubwira ko ari mwiza, ko umukunze nubwo adashobora kubigusaba.

3. KUMUGURIRA IMYAMBARO

Abagore bakunda umugabo wibwiriza akabagurira imyambaro kabone n’iyo nawe yaba afite ubushobozi bwo kwigurira. Aha bisaba kwitonda kuko abagore bose batabikunda kimwe. Hari ushimishwa ni uko wagenda ukamugurira ukamuzanira hakaba n’ushimishwa n’uko mwatemberana mu isoko ukamugurira iyo yishimiye aho kumuhitiramo.

4. KUMUTERETA

Abagabo bamwe bitwara nk’aho ibikorwa byo gutereta birangirana n’umunsi w’ubukwe nyamara n’umugore mubana aba akeneye ko ukomeza kumutereta nk’uko wamuteretaga mukiri muri fiancaille. Ibi nabyo nta mugore utinyuka kubisaba umugabo n’ubwo aba abikeneye.

5.GUTEMBERERA AHATUJE

Gufata umugore wawe mu gatemberera ahantu hatuje bituma arushaho kukwiyumvano bikanabafasha kubagarira no kuvomerera urukundo rwanyu. Abagore barabikunda ariko si kenshi uzumva umugore atinyuka kubisaba umugabo.

6. KUMWOHEREREZA INDABYO KU KAZI

Mu muco w’abanyarwanda iki kintu cyo koherereza umukunzi indabyo ku kazi ntabwo kirahagera cyane ariko ubona ko bigenda biza kuko ubona nk’umuntu uvuye mu mahanga cyangwa warangije ikiciro runaka cya kaminuza hari abamuzanira indabyo. Sinzi niba abagore b’Abanyarwandakazi babikunda ariko abagore bo mu bihugu bitandukanye bashimishwa no kohererezwa indabyo ku kazi.

7. KUMUFASHA AKAZI KO MU RUGO

Inzobere mu by’imibanire zivuga ko iyo umugabo afashije umugore akazi ko mu rugo bituma umugore yishima bikanabagarira urukundo rwabo ariko hari aho usanga bakibifata nk’ubuganza. Ukuri ni uko ababifata gutyo bibeshya.

8. GUTEKA MUGASANGIRA

Uretse no kuba umugabo yajya mu gikoni agatekera umuryango hari n’aho ugera ugasanga umugore n’umugabo ntibagira ikibahuza kuko hagati yabo habamo umukozi wo mu rugo. Ubundi kuba umwe mu bashakanye yajya mu gikoni agateka akagaburira mugenzi bituma urukundo rwabo rukomera ariko iyo bikozwe n’umukozi iyo nzira imeza nk’ifunze. Bamwe mu bagore bashimishwa no kuba umugabo yajya mu gikoni agategura ifunguro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa