skol
fortebet

Ibi nibyo bizakwereka ko uwo mwashakanye agikunda uwahoze ari umukunzi we(Ex-Boyfriend)

Yanditswe: Friday 29, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hari igihe umuntu agira umukunzi mu buzima bagatandukana baba barabanye cyangwa se batarabana nyuma ugasanga ashatse umugore ariko urukundo rwe ntirube rwaravuye kuri wa wundi wa mbere. Aha ni hahandi umuntu ashakana n’undi gusa agikunda uwo batandukanye.

Sponsored Ad

Ibizakwereka ko uwo mwashakanye agikunda uwahoze ari umukunzi we

Umuntu ugikunda uwo bahoranye mbere, uzamubwirwa n’ibi bimenyetso bimuranga:

Uzasanga abafata nk’aho muri mu marushanwa

Ubusanzwe iyo uri umugore w’umugabo cyangwa ukaba ukaba umugabo w’umugore ntugombera kugira undi murwanira uwo mwanya. Ariko niba ubona ko umeze nk’aho urwanira uwo mwanya n’uwahoze ari umukunzi w’uwo mwashakanye menya ko akimukunda.

Bakunda guhura mu bihe byihariye

Niba ubna ko uwo mwashaknye agira akaba yumva kizakemuka ari uko ahuye n’uwahoze ari umukunzi we akakimubwira icyo gihe ujye ugira amakenga ku mibanire yabo.

Akunda kumuvuga cyane

Ahanini iyo utandukanye n’umuntu utakimukunda ugerageza kumwikuramo bishoboka ukirinda kumuvuga. Ntuzatangazwe no kuba amuvuga nabi cyangwa neza uko yaba amuvuga kose ntibikuraho ko atamukimukunda kuko burya umuntu avuga uwo yatakereje.

Iyo bakunda guhura cyane

Bishoboka ko bahurira ahantu runaka cyangwa se bakavugana kuri telefoni cyangwa se kuri email. iyo abantu batandukanye ntibivuga ko badashobora kuganira cyangwa se ngo bandikirane ariko iyo birengeje urugero bikba ibya buri gihe haba harimo akantu k’urukundo.

Uzabona amufuhira igihe abonye indi nshuti

Igihe uwo mwashakanye ubona ababazwa no kuba uwahoze ari umukunzi we ari kumwe n’abandi bagabo akamufuhira byerekana ko agifite icyo avuze kuri we.

Aracyabitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari inshuti ye

Iyo uwo muri kumwe ubona akibitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari umukunzi we nk’amafoto n’ibindi ukabona kandi abiha agaciro akagira umwanya wo kubyitaho akabitekerezaho ahanini aba agitekereza no ku rukundo yagiranye n’uwa mbere.

N’ubwo tutakemeza ko bishoboka ko umuntu yakibagirwa uwo bakundanye burundu na none si byiza ko werekana ko umutekerezaho cyane kurusha uwo muri kumwe. Icyiza nuko wagerageza kumwikuramo burundu kandi n’uwo muri kumwe nawe akamenya ko kwibagirwa uwo mwakundanye bitaza ko kanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa