skol
fortebet

Ibyiza 8 byo gutera akabariro mu gitondo cya kare!

Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Gutera akabariro mu gitondo ku bantu bashakanye ni byiza cyane nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwakorewe ahantu hatandukanye harimo na Kaminuza ya Harvard.

Sponsored Ad

Abantu benshi barahuga, yewe bamwe bakanakererwa akazi k’umunsi kubera icyayi cya mu gitondo, ariko ni bacye mu bashakanye bazi ko gutera akabariro mu gitondo nabyo ari ingenzi ndetse bikwiriye gutuma akazi kaba keza.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byiza byo gutera akabariro mu gitondo nk’uko tubikesha ikinyamakuru Opera.com.

1.Umubiri wawe uba witeguye akazi k’uwo munsi

Imibonano mpuzabitsina ya mu gitondo ituma umubiri wawe n’uwo mwashakanye, witegura akazi, ukaba umeze neza ku buryo wirirwana imbaraga nyinshi cyane nk’uko bigaragazwa n’ushakashatsi bwakozwe mu 2013.

2.Umugabo bimufasha gutera akabariro igihe kinini ugereranyije n’icyo yari asanzwe akora

Iyo bigeze ku misemburo, akabariro ka mu gitondo gafasha abagabo kumara igihe mu gikorwa ugereranyije n’uko bari basanzwe. Ubushake ndetse no kumara igihe biriyongera ku bagabo nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwizewe bwakozwe muri 2007.

3.Bibongerera urukundo mwembi

Gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo hamwe n’uwo mwashakanye bituma urukundo rwanyu rwikuba, mukirirwa neza cyane. Umusemburo uba mu bwonko witwa Oxytocin urakora cyane bigatuma iyo mibonano itanga umusaruro mwiza hagati yanyu mwembi.

4.Bigabanya umuhangayiko n’umunaniro

Imibonano mpuzabitsina ya mu gitondo, ituma guhangayika mwari mufite hagati yanyu gushiraho burundu.

5.Ni imyitozo muba mukora

Gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo ni nko gukora imyitozo ngororamubiri mu gitondo. Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Harvard, imibonano mpuzabitsina ya mu gitondo ifasha mu gukora Calories.

6.Bifasha mu bwonko

Ku muntu wifuza guhorana ubwonko bukora kandi butekereza neza,imibonano mpuzabitsina ya mu gitondo ni kimwe mu bintu byagufasha.

7.Bikongerera ubudahangarwa bw’umubiri wawe.

Gukora imibonano mpuzabitsina mu gitondo bifasha kongera ubudangarwa bw’umubiri bigafasha umuntu guhangana n’indwara za hato na hato.

8.Bituma ugumana isura y’ubwana n’uruhu rwawe rugahorana itoto

Imibonano mpuzabitsina ya mugitondo ifasha umuntu guhorana uruhu rwiza kandi rufite itoto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa