skol
fortebet

Umuhungu tubana mu gipangu arankurura nkumva nifuza ko turyamana- NKORE IKI?

Yanditswe: Monday 23, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muraho? Ni mumfashe mungire inama. Ndi umukobwa w’imyaka 22 ukibana n’ababyeyi. Mu gipangu cyacu harimo umusore uhakodesha ariko amaze kundwaza umutwe kubera imiterere ye ituma mwifuza uko mubonye.

Sponsored Ad

Mu by’ukuri nta kintu na kimwe mbuze kuko buri kimwe cyose mu rugo barakimpa, gusa ntibabasha kunkora aho ntikora. Uwo musore tubana mu gipangu ni umusore mwiza w’ibigango mbese buri mukobwa wese yakwifuza gukundana nawe kuko yaba mu mico no mu myitwarire ni ntamacyemwa.

Uyu musore ntakunda kuba ari mu rugo kuko afite akazi abyuka agenda agataha nimugoroba . Mu gihe atashye rero akunda kuza mu rugo kutuganiriza nkakunda ibiganiro bye cyane. Mu by’ukuri sindi umukobwa w’indaya ndetse sinkunda no gusambana pee, gusa iyo mbonye ibituza by’uyu musore numva ubushyuhe bw’umubiri buzamutse nkumva ndamushatse.

Ngera geza kubyikuramo bikanga kuko muri weekend yirirwa mu rugo kandi aba arimo guterura ibyuma nareba imiterere y’umubiri we nkumva ndamushatse cyane. Nta mukunzi mfite gusa nawe simukunda nka Boy friend ariko mba mufitiye irari ry’umubiri.

Ikindi kiyongeyeho ntinya kuba natwarira inda mu rugo cyangwa nkandura SIDA kuko byababaza ababyeyi kandi sinifuza icyababaza Mama wanjye. Ni mungira inama y’icyo nakora.

Ibitekerezo

  • None SE ko Yesu agutegeye amaboko wamwakiriye akakwicira iryo rari!

    Ivanemo uburaya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa