skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode34: Nerekejwe kw’ isumo nsusumira imbere y’ Afande mu nzira y’ amahirwe ya kabiri

Yanditswe: Tuesday 22, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo nari maze kumenyera, ku muhanda nari maze kwisanga mu bandi ndetse nkataje inyungu mbona inkanga ntabasha kwemera ko izahoraho, nari maze kwiyibutsa uko cyera najyaga mpagarika imodoka ngaterura uturengushyo nkareshya abakiriya, muri ako kazi katoroshye ku bakazi nibwo nahagaritse imodoka yijimye, ihagaze abo twari kumwe bose bakwira imishwaro.

Sponsored Ad

Nanjye nashatse kwiruka muri abo ariko biba bya bindi nanone nihagararaho nitegura kwemera kuvugisha ukuri ko nta cyaha ndimo ahubwo ndiho nshakisha uko navuna amaguru abahaha.

Urugi rwarafungutse cyane nkubita amaso umugabo uhamye, yari yambaye impuzankano za gisirikare.

Mu kwitegereza uwo Afande wari wicaye mu modoka amaso yanjye yanze kumucamo, ubwenge bwarampereje ndakira…Afande yari wa wundi wicishije bugufi wa munsi umwe, akemera kumvugisha, akambera umukiriya aho abandi bahabutse ndetse akandangira inzira yanyinjiza mu muryango w’ inzozi zanjye ariko kandi bikarangira ninaniwe.

Naramubonye numva ngize igisebo muri njye, uko nari mfite igihaza mu ntoki natinye kumwegera, ntinya gusubira inyuma ngiye kubona mbona aho yari yicaye mu modoka arandembuje ndeba inyuma yanjye mbona ndi njyenyine, ako kanya ntera intambwe ngenda musanga.

Nageze mu ntambwe nk’ ebyiri imbere ye ndahagarara, nari nkifite igihaza mu ntoki, umushoferi we yahise ava mu modoka ajya kunanura amaguru.

Ubwoba n’ isoni byatumye nca macye, nubika amaso ntinya ko tuyahuza mvuga mw’ ijwi rito nti,

Njyewe-“Karame ndakwitabye Afande!”

Afande-“Bite ko unyitaba utandeba? Witabisha amaguru, ukavugisha umunwa ukampunza amaso? Ko utinya kundeba aho nturi umwe muri ba bacuruzi batunzwe no kwiba rubanda?”

Njyewe-“Oya rwose Afande…erega ni njyewe…nako banza mutanyibuka ariko njye ndabazi…ndabibuka neza!”

Afande-“Twebwe bande? Hera kuwa mbere ugere kuwa nyuma ubavuga mu mazina yabo, fanya haraka”

Njyewe-“Eeeh! Oya Afande! Ntabwo nashakaga kuvuga abantu benshi ahubwo nashakaga kuvuga wowe mucyubahiro cyawe”

Afande-“Ibyo ni amanyanga! Ushaka kunjijisha wowe?”

Njyewe-“Oya Afande! Niba ubyibuka neza, ni ubwa kabiri nongeye guhagarara imbere yawe”

Afande-“None se ni wowe nanone?”

Njyewe-“Ni njyewe rwose, nitwa Sam! Duherukana hano n’ ubundi ubwo mwamberaga umukiriya, icyo gihe mwaranyumvise mbabwira ikifuzo cyanjye, mbabwira ko nifuza kuzaba nkamwe munyereka inzira igana inzozi zanjye…”

Afande-“Aaah! None uri hano ukora iki?”

Naracecetse mbura icyo mvuga, nyuma y’ akanya gato mbona byaba ari ubugwari kutemera ngo mvugishe ukuri, ndatobora ndamubwira nti,

Njyewe-“Afande! Rwose reka mvugishe ukuri, ikizamini nakitabiriye mu ba mbere ndetse nahageze ndi umwe rukumbi mu gitondo ikime kintonda, ikizamini naragikoze ndetse mba uwa mbere mu bafite agatuza kameze neza gusa ntabwo nagize amahirwe yo gutsinda ikizamini cyo kwandika ariko byose ndabyicuza, ndicuza ko natsinzwe kubera ko mu kahise ntahaye agaciro amasomo ngo menye gusoma no kwandika bikwiye”

Afande-“Ayayaya! Watsinzwe ikizamini cyo kwandika?”

Njyewe-“Yego Afande! Cyaransinze rwose ntawe ndenganya!”

Afande-“Nta byawe!”

Muri njye nongeye kumva ko nta byanjye koko! Burya biba bigoye guhagarara imbere y’ umuntu uvuga ko amahirwe yaguciye mu myanya y’ intoki kubera wowe ubwawe, hashize akanya gato numva ngize amahirwe yakwikomereza urugendo nagiye kumva numva arambwiye ati,

Afande-“Hanyuma se, aho kujya gukosora ibyo wishe wahisemo kugaruka hano ku muhanda?”

Njyewe-“Afande! Rwose uko mubivuga niko byagakwiye kuba byaragenze ariko natecyereje kabiri mbona nsubiye kwiga naba ndi guta igihe mpitamo gushakisha imirimo y’ amaboko nakora”

Afande-“Nuko uhitamo kuza guhagarika imodoka z’ abigendera? Ariko uzi agaciro ayo maboko yawe yakabaye afitiye igihugu?”

Njyewe-“Ndabizi Afande kandi nari naraharaniye kuzayakoresha nkitangira ariko kandi ntabwo byakunze nzahora mbyibuka”

Nyuma y’ akanya gato,

Njyewe-“Afande mumbabarire kubatenguha, ntako mwari mutagize ngo mumfashe mutanzi, nubwo nabatengushye rimwe ntabwo nzabatenguha kabiri”

Afande-“Hakuna shida! Nakubonye ndakumenya, naguhaye umwanya ngo numve ko umbeshya ariko nakunze ko ugira displine, ntabwo umeze nk’ abandi basore njya mbona hanze aha birirwa ku muhanda basinze banyweye ibitabi n’ ibindi utamenya, naho kuba utaratsinze byo…nabimenye mbere kuko hari musore wanjye twari kumwe wa munsi unsaba amahirwe yo kugushakira icyerekezo cy’ inzozi zawe, uwo musore wanjye wari witabiriye ikizamini yambwiye ko wavuyemo nka Malawi, bakubwiye kwandika ugashushanya”

Njyewe-“Afande! Yakubwije ukuri pe!”

Afande-“Nizere ko hari isoma wakuyemo, buriya nta musirikare uri ku rugamba ugira icyo asiga inyuma, ikintu cyose ubona ko uzakenera ugikenyereraho kuburyo mushobora no kubaka ikiraro mwamara kwambuka mukagisenya mukagikomezanya, nawe mu mabyiruka yawe wasize ikingenzi..,nashimye ko ubyemera kandi ubyicuza ntuzongere gusiga intwaro”

Njyewe-“Rwose ntabwo nzongera Afande! Niba ntarihombeye narahombanye”

Afande-“Hanyuma se musore, icyo gihaza nii angahe?”

Njyewe-“Eeeh! Igihaza se…ntabwo gihenze, ni icyatanu yonyine ariko mfite n’ ibindi byo kurya by’ umwimerere byinshi mwampahira nk’ uko mwampahiye wa munsi…buriya rero uriya munsi mwankuye aho umwami yakuye buskyete, ntabwo naba mfite ibyo kurya byiza ngo simbahe impamba mpereye kuri iki gihaza”

Afande-“Hahah! Urabivuga nk’ ubihinga!”

Njyewe-“Eeeh! Afande! No guhinga buriya rero nabyo ndahinga! Ubu nubwo ndi hano ntabwo banyita umucuruzi nk’ abandi ahubwo banyita umuhinzi”

Afande-“Unasema uongo?”

Njyewe-“Oya ntabwo mbeshya Afande! Nkimara gutsindwa nabuze epfo na ruguru, iwacu ibibazo biba ibindi Papa ararushumika yenda guhitana Mama, ubuzima tubupfundikanya gipfura njye na mushiki wanjye kuko mukuru wacu Vena we yakuyemo ake karenge, maze gutecyereza kabiri nibwo nayobotse inzira y’ umurima nitwa umuhinzi”

Afande-“Hanyuma se kuva watangira guhinga wari weza?”

Njyewe-“Eeeh! Narejeje rwose! Nejeje ndetse ku rwego rwo hejuru, niho twakuye igishoro ubu ibi ncuruza ni ibyacu na mushiki wanjye”

Afande-“Ok! Ibyo byaba bisa neza mu maso y’ abakureba ariko niba koko ari uko bimeze twaganira”

Njyewe-“Turaganiye byo!”

Afande-“Uranyumvise cyangwa ntunyumvise? Ndavuze ngo noneho twaganira!”

Nayobewe icyo Afande ashatse kuvuga, mu gihe nariho nkanaguzwa yahise akora mu mufuka wari mu gatuza k’ imodoka akuramo agapapuro…”

Afande-“Ariko se…rero musore, niba koko ibyo umbwiye ari byo usigaye uri umuhinzi wabigize umwuga, hari amahirwe nshaka kuguha ya kabiri, ayo mahirwe ntabwo ari kure y’ inzozi zawe, buriya buri wese yakorera igihugu ndetse akaba intwari mu buryo bwe, ndashaka kuguha ayo mahirwe rero”

Afande yavuze atyo ngira ngo numvise nabi gusa kubera ukuntu yabivuze andeba nazunguje umutwe nemera hafi kuwunaga mu bitugu,

Njyewe-“Yego yego ndiyo Afande!”

Afande-“Musore! Amahirwe ngufitiye aramutse aguciye mu ntoki waba ubuze byose, waba untengushye kandi waba ufungiye amayira umuryango wawe n’ abazagukomokaho bose, waba nk’ uwuriye ingazi agafata mu bushirishori agakata umugizi agasigara anaganitse! Ntega amatwi nkubwire”

Njyewe-“Afande! Ntako bisa kugutega amatwi rwose, Nditeguye dore nteze ibiganza nkomeje ngo uyu mugisha utanyura mu myanya y’ intoki”

Ako kanya Afande yavuye mu modoka asa n’ unshyira imbere dutambika hirya gato, uko nari ngifite cya gihaza mu ntoki nateraga intambwe nakebuka ngo ndebe nkagarura amaso imbere ngakomeza kugenda, muri ako gutera intambwe umutima wongeye kunsimbuka nsusumira mbona dusatira isumo rya Sacye, ahari urutare rurerure n’ amazi asuma…………………………….

Ntucikwe na Episode ya 35 yiyi nkuru “UWANDEMEWE”

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO

N

Ibitekerezo

  • Muduhe indi plzzzzzzzzzzzz

    SAM BAGIYE KUMUROHA SE BAHU? BIRABE IBYUYA

    Icyo mbona nuko sam agiye gukizwa nafande azabona uko atereta stella neza hhh

    Indi episodd sh sibyo eddy mwiza hhh

    Uyu afande ndakeka azaha Sam isoko ryo kugemura urakoze mwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa