skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode41: Amaherezo y’inzira natashye kwa Afande umusatsi umva ku mutwe kubera uwo nahasanze

Yanditswe: Thursday 15, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo njye namushiki wanjye Lea twari twunamye hejuru y’agapapuro kari kanditseho nimero, agapapuro kari kanditswe n’intoki za Afande wari umaze igihe agiye mu butumwa bw’amahoro imbuto y’ ikizere yari yarateye muri njye igakubitwa n’izuba kandi ariho nari mpanze amaso y’umutima.

Sponsored Ad

Mu kubura umubare umwe wanyuma kuri ka gapapuro kari kanditseho nimero ya Madame Afande kari katose igitecyerezo cyanjye Lea yacyakiriye neza ahera ku mubare zero yongera kuri ya yindi icyenda atangira guhamagara, nyuma y’akanya gato telephone iri kugutwi kwa Lea yarikanze, arahindukira andebana ubwoba bwinshi, yipfuka ku munwa amaso ye ayampanga adahumbya umutima uransimbuKa mvuga buhoro nti,

Njyewe-”Bite se ko undeba utyo? Yitabye cyangwa? Urumva ari ijwi ry’umugore?”

Ako kanya Lea yahise akupa telephone… nako si ugukupa yakanze cyane buto yo gukupa hafi kuyitobora, ahita ambwira vuba ati,

Lea-”Ahwiii! Sam! Uzi… uzi ibibaye?”

Njyewe-”Ibibaye? Habaye iki se kindi kitari uguhamagarwa ukitabwa? Ahubwo ko uhise ukupa nkaho wavugishije ukwitabye?”

Lea-”Oya… Oya ahubwo ubundi nemeye nte igitecyerezo cyawe? Uziko nitabwe n’umugabo?”

Njyewe-”Ariko narumiwe koko! Kwitabwa n’umugabo nibyo bigukanze bene aka kageni? Lea! Njye hari ubwo njya nkwibazaho, ubundi gutinya abagabo kwawe ni gusa? Kandi ni uku abeza bahombera umuryango! Ndabivuze wowe uru rugo uzaruvamo tugushoreye bakurongore tukuziritse!”

Nagiye kumva numva urushyi mu mugongo ngo pyaaa!...

Lea-”Sam! Nkwiyame! Nkwiyame nayo magambo yawe!”

Njyewe-”Ahaaa! Ngaho komeza uhamagare da! Ndakuzi wanga ukuri ugaca ukubiri n’umuburo!”

Lea-”Gabanya amagambo ariko Sam!...

Njyewe-”Eeh Narekeye ngaho komeza nyamwari we, Imana ikunda abagabo wabona hari uwo uyobeyeho akabika aka nomero akazakunkurira aha”

Lea-”Sam!... “

Ako kanya Lea yahise ahaguruka anjugunyira telephone yinjira mu nzu ansiga aho, nasigaye manjiriwe ntora telephone yari yasandaye hasi ndayiteranya ndayatsa nicara kuri rya buye nongera kwandika nimero mpera kuri rimwe.

Nakomeje guhamagara karahava, abo nahamagaraga bose bambwiraga ko nibeshye nimero ndetse hari nabantutse bambwira buryo ki ndi injiji itazi indyo n’imoso ihamagara itarebye uwo ihamagaye… ibyongeye kunkomeretsa.

Nakomeje guhamagara ngera ku mubare icyenda, mpamagaye nanone nitabwa n’umwana muto, atangira kumpamagara Papa…nagira ngo muvugishe agakomeza kwivugira Papa… ndambiwe ndakupa.

Nakomeje kwicara aho ari nako ibitecyerezo bijya kure numvise binyobeye mbitura imyenda ntangira gufura ntifurishije.

Amasaha yakomeje kwicuma ndetse umunsi uca ikibu, mu masaha ya nimugoroba ubwo nari nkinginga Lea wari ukindakariye telephone yarasonnye, nkiyifata mbona ni nimero ntazi mbanza kwikanga.

Ako kanya natangiye kwibaza uhamagaye…burya koko umuntu abunza umutima ku cyamwaritsemo natecyereje ko ari Afande umpamagaye,

Njyewe-”Eeeh! Lea! Nyamuna ndebera! Reba izi nimero niba ari za zindi za Afande?”

Lea-”Umva mbese? Afande?”

Ako kanya Lea yarebye muri telephone yanjye abonye nimero zari ziyanditsemo arinyoza ndetse azunguza umutwe,

Lea-”Hmm! None se Sam! Ubwo urabona izo nimero ari izo hanze? Cyangwa wibagiwe ko Afande yuriye indege?”

Njyewe-”Nimero zo hanze?”
Ubwo se ntabwo uzi ko umuntu ari mu kindi gihugu iyo aguhamagaye haza nimero ibanzirizwa na code z’igihugu arimo?”

Njyewe-”Uranteye! Ibyo nabibwirwa niki ko numva ahari bisa n’imibare?”

Lea-”Bimenye rero! Uravuga ibyo utazi gusa wagira ngo uba wahanzweho”

Nakomeje gucibwa intege n’uko gusubizwa nabi na mushiki wanjye nongera gutecyereza kucyatumye andakarira, niko kumwinginga mubwira nti,

Nyewe-”Lea! Ntabwo nari nzi ko bya bintu wabikomeje, uzi ko wandakariye neza neza?”

Lea-”Atari Amagambo yawe se?”

Njyewe-”Ariko mbabarira unyumve, urabizi ntabwo nifuje kukubwira amagambo akobora umuyoboro w’ amatwi yawe ngo ashavuze umutima, urabizi ko ari wowe mfite nawe ukangira, ntabwo navukiye kukubabaza navukiye kukubera ibyishimo mu mubabaro, ibyo navuze byose natebyaga”

Lea-”Hmm! Watebyaga nyine, hanyuma se wabuze ibindi utebyamo kuburyo watebya unserereza? Harya ngo muzanshyingira munshoreye?”

Njyewe-”Hahahah! Lea urumva ibyo bishoboka? Reka reka! Ubwo se byaba nyagenze bite? Erega mushiki wanjye uri mwiza, uri ihogoza ryizihiye abazi ubwiza n’utaragize amahirwe yo kubona aramutse akumvise byonyine uvuze yanezerwa,

Lea! Natebyaga rwose kuko ntakubeshye uretse ko uremye mu buryo butangaje iyaba uri umukobwa ushamadutse ushukwa n’ibishashagira nubwo bwiza bwawe uba warijyanye”

Lea-”Urongeye kandi?”

Njyewe-”Oya mbabarira Lea, ndumva nkomeje kugwa mw’isayo banza ntacyo mfite cyo kwiregura gusa byose ni ishyaka ngufitiye ku mutima, iyaba wari uzi akandi ku mutima, uwakubwira uko nkomeza gutecyereza imbere hawe hashashagirana ubwo nzagusohokana mu nzu ngutwaye mu kwaha, nkagushyingira umusore wahiriwe akivuka, umwe ku mubumbe utaravutse ukubiri n’umugisha nkanjye,

Iyaba wari uzi ukuntu nkunda kurebera mu bidarubindi binini nkabona umunsi nzaba naje kugusura, nsanganirwa n’abana bawe bampamagara tonto… Lea! Kukwifuriza gushyingirwa si ukukuroha, urabizi sinakwifuza kukugaba ahandi ahubwo ni uko nifuza ko hari undi wakabaye kuba impande yanjye utari njye gusa wenda akamfasha gusigasira ubwiza bwawe n’umutima wawe akamfasha akarema ibindi byishimo biruseho byakugira mwiza kurushaho erega dukwiye kugaba andi mashami”

Lea yarekeye gushigisha agakoma twari twicaye imbere yitsa umutima maze nyuma y’akanya gato arambwida ati,

Lea-”Sam! Erega ndakumva, rwose mwana wa Mama ntabwo nirengagije ko unyifuriza ibyiza ariko nanjye si njye, ntakubeshye nanjye sinzi uko naje kuzinukwa, sinzi uko naje kwisanga numva nta byishimo bindi byaganza mbere yo kuva muri ubu buzima turimo ntazi aho bugana”

Njyewe-”Lea! Ubu buzima turimo nibwo bwatuma uba aka ka gakuru badusomeye cyera ngo sinzongera gukunda ukundi?”

Nyuma y’akanya gato nanone Lea yikije umutima nongera kumubwira nti,

Njyewe-”Lea! Ndakwinginze reba kure y’ibirenge byawe uheze amaso aho agacu karenga urasanga nta buzima bwatubuza ibyishimo! Reba hirya urebe hino ibyo ari byo byose ntihabura abifuza kumera nkatwe, ukwiye kwishimira ubuzima kuko nta mpamvu yo kwizirikira akagozi uzishima ari uko uciye sibyo?”

Lea akitsa umutima telephone yongeye gusona, ako kanya mpita nkanda yes nshyira ku gutwi,

Njyewe-”Alloo!..

Ako kanya nahise numva ijwi ry’ umusore wavugaga cyane,

We-”Yes yes Hello! How are you?...”

Nabuze icyo nsubiza nkomeza kureba Lea cyane nawe abonye ko byanyobeye ahita anyaka telephone vuba aba ari we witaba,

Lea-”Mwiriwe amahoro…”
Ako kanya Lea yarahagurutse ansiga mu gikoni arasohoka, nasigaye manjiriwe ari nako nkomeza kwibaza ubundi icyo nzimarira mu gihe ntashobora kuvugana n’umpamagaye anshaka.

Nyuma y’umwanya utari muto Lea yaragarutse, aza yisetsa yivugisha,

Lea-”Hahaa! Mbega! Uhhm! Ahaa!”

Njyewe-”Eeh Lea! Ngaho se mbwira… muvuganye iki? Arakwibwiye? Ibyo ari byo byose ni umwana wa Afande witabye telephone ya Mama we!...”

Nakomeje kubaza Lea ariko nkabona adashaka kumbwira, nabonaga asa n’ufite udusonisoni nkubwiwe amagambo adasanzwe nanjye nkomeza kumucanaho umuriro mubaza.
Yakomeje kibihigika ariko kandi nanjye sinamuha amahoro abonye bimurambiye niko kumbwira ati,
Lea-”Sam rwose ntukagire amatsiko ngo ukabye! Uwo tuvuganye ntaho ahuriye na Afande, yambwiye ko usibye kumva ko abasirikare babaho ataramwegera n’umunsi n’umwe”

Njyewe-”None se ibyo nibyo byagutindije muvugana? Ubundi ucyumva ntaho ahuriye n’abafande wari guhita ukupa, ibyongereza akajya kubivugira ahari nyiramubande zikamusubiga”

Lea-”Umva kandi ra? Ko numva ubirakariyemo se kandi? Urarakara ntarakubwira ukuntu namubwiye aho dutuye akanbwira ko ahazi?”

Njyewe-”Hahaha! Ibyo ni ibisanzwe, abasore se ntubazi, kwirarira kwacu ni ibya cyera, urumva yari kukubwira ko atahazi se? Umusore imbere y’umukobwa aba azi byose”

Lea yakomeje kumbwira iby’uwo musore bari bahuje urugwiro gusa ntabwo nari mbyitayeho cyane, numvaga umwanya bamaze bavugana ariwo nari kongera kugerageza nimero zose ngo ndebe ko nakwitabwa na Madame Afande.

Twavuye mu gikoni tujya mu nzu nini dusangira ibya nijoro tujya kuryama, bwaracyeye nerekeza ku muhanda, aho niho nari nsigaye nirirwa amasaha yose intege zo gutanguranwa abakiriya ari ntazo, byasaga no gutega umureko ngo amazi natagwamo byibura igitonyanga gihozaho kitahusha naho ubundi kwakira kubura umugisha n’amahirwe wari witeze biragatabwa.

Ku gicamunsi ubwo nari nicaye imbere y’iseta nacururizagaho nibwo natangiye kumva naniwe cyane ndetse numva ibitotsi biranganje, ntangira gutsinda ibitego by’umutwe aho nshigukiye nkabona abandi impande baseka.

Amasaha yo gutaha yarageze mfata inzira ndataha nahingutse mu rugo nsanganirwa na mushiki wajye Lea, nasanze atakirwambaye mbanza kwikanga ngira ngo yahanzweho, nibwo yantuye inkuru nziza ko muri za nimero twahamagaye ntizitabe hari iyamuhamagaye ndetse ari Madame Afande wamuhamagaye ndetse ko bavuganye birambuye akamubwiza ukuri ntamuhishaga.

Nunvise ntunguwe cyane mubaza icyo basoje bavuganye Mushiki wanjye yambwiye ko ntacyo atamubwiye, ko yahise amubwira ko nifuza guca inzira Afande yanyoboye nkarutahamo nkabasura, Lea yambwiye ko Madame Afande yabyakiranye yombi ndetse umusibo ari ejo ejobundi akantegera nkagenda.

Bwaracyeye turashyashyana niwo mwanya nari mbonye wo gusohoza isezerano nagiriye Afande ryo kuzabaganuza mu ba mbere ibyo nzajya mba nejeje, byabaye amahire ko mu murima wacu isarura ryari ribura izuba rimwe.

Uwo munsi wo kwerekeza kwa Afande nabyutse kare nditegura, mushiki wanjye ategura umushyushyo turasangira, nikorera umufuka tugeze ku muhanda tuwutegera igare ngo nze kuwusanga kuri kaburimbo.

Tugeze kuri kaburimbo twongeye guhamagara Madame Afande aturangira neza aho ndatega nkagera,ambwira ko ndahasanga umusore untegereje, imodoka ishoye iba iraje nsezera Lea ndayinjira dufata umuhanda.

Mu rugendo rurerure rw’agatangaza naboneyemo byinshi numvise bambwira ko ngeze aho nagombaga kuvira mu modoka mvamo, nahasanze koko umusore wari untegereje, aransuhuza aranyakira yikorera umufuka dufata umuhanda w’amabuye.

Sinzi uko twageze imbere y’amarembo magari njye n’umusore wari untwaje umufuka turahagarara,mbona akanze ku kantu kari impande y’umuryango, bidatinze mbona urugi rurakingutse.

Natangajwe cyane no kubona umwana w’umuhungu ukiri mutk akinguye, nibaza ukuntu amenye ko turi inyuma yarwo, tumaze kwinjira nakomeje gukurikira uwo musore duhinguka mu gikari ntereka akajerekani k’amata ku ruhande ndamutura, amaze kwiruhutsa,

We-”Ahwiii! Ndabona tuhageze! Dore aha niho kwa Databuja na Mabuja!”

Njyewe-”Eeh! Ndahabona rwose niho…uko nahatecyerezaga niko mpabonye”

We-”Hhhhhh! Ndumva uri indeba kure byahamye, hanyuma se uyu mufuka urimo iki ko uremeye, wari umvunnye ibitugu neza neza”

Njyewe-”Eeeh ibirimo ko ari byinshi ra… ahubwo se niki kitarimo? Mu biribwa byose ntacyo nasize, ahubwo reba uko wabikuramo hatagira ibyangirika!”

Ako kanya uwo musore yafunguye umufuka atangira gukuramo ibyo nari nazanye ariko nanjye mufasha, tukiri aho nunvise urugi rukingutse ndunamuka ndahindukira….muri uko guhindukira…

Njewe-”Yeee! Ntibishoboka??...

Nakubiswe n’inkuba ndakangarana, umusatsi umva ku mutwe ndayakanura, numva umutingito aho nari mpagaze kubera uwo nari mbonye……………………..

Ntucikwe na Episode ya 42 yiyi nkuru “UWANDEMEWE”

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO

Ibitekerezo

  • mbega mbega Lea na Sam rwose bararakaranya bakongera bakiyunga Sam se abonye nde umukuye umutima?cg ni Stella? amatsiko niyose

    Ohhh mbega inkuru igeze aharyoshye we ? Mama se Sam abonye nde kwa Afande ? Ndindiriye namatsiko menshi kumenya ni nde waremewe Sam tukuri inyuma Eddy komeza utube hafi umunsi ku munsi hamwe nawe nta rungu ukundi

    Wow wow Eddy big congratulations kabisa urategura pe, muby’ukuri nina atabonye Afande mwenyewe abonye mukuru we Venant gusa umwanditsi natumare amatsiko

    Ubonye ka kademu kagutesha umutwe nyene ntanibindi hhhh

    Eddy banguka uduhe inkuru plzzz

    iyi nkuru nubwo nyisomye ntinze iyi episode inteye amatsiko ese uyuSam yikanze yaba ari Vena mukuruwe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa