skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode44: Nongeye guhuza amaso na Vena urugamba rurarema

Yanditswe: Friday 23, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo igicuku cyari kinishye, Kavatiri yari amaze kunsezera umuriro uba urabuze, muri icyo gicuku ndahaguruka ntangira kurebesha amaso y’intecyerezo zamperezaga uko nari nahabonye kare ntangira kugwirirana nikoza ibikuta ngaruka ku bindi ndwana no kugera mu cyumba nari neretswe ko ndaramo.

Sponsored Ad

Nakomeje kurwana no gukingura, iserire ndayijegeza karahava, sinzi uko nagiye kumva numva urufunguzo rurikase ndikanga, ako kanya umuryango urakinguka nkubitana n’urumuri mu maso… mbura uko nifata mbonye ko nakinguraga by’agahato ku cyumba Madam Afande yari aryamyemo.

Umutima waransimbutse, mbura gusubira inyuma cyangwa gukomeza imbere, ngize ngo mvuge ndavugishwa ako kanya amatara yongera kwaka noneho ndebana amaso kuyandi nawe.

Madam Afande-”Uuh? Ese ni wowe? Bite ko unkomangira? Hari ikibazo kibaye?... Oya nako ahubwo se wabwiwe niki icyumba cyanjye?”

Nahise ntanguranwa nuko antanga kuvuga nanone ntaravuga ngo nisegure ko nazubaye ngakoma ku cyumba gikomye ntabishaka, ntangira kuvuga nti,

Njyewe-”Ugira uti se… yewe, ni ukumbabarira rwose nazubaye…”

Madam Afande-”Uuh? Ngo wazubaye? Wabaye iki cyakubujije gusinzira? Hari icyo wabuze?”

Njyewe-”Ndasinzira se ahubwo naryamye?”

Madam Afande-”Nibyo nkubaza nanjye? Wabuze iki?”

Nakomeje kubura aho mpera mubwira gusa si byari ikindi, numvaga gutobora ngo mubwire ko nayobye nkagwirirana nshaka icyumba nari neretswe uko ngana byaba ari igisebo mu gihe ngishaka aho mbihera, aba arambwiye ati,

Madam Afande-”Byantungura bikantera kwibaza habaye hari ikindi cyakubujije amahoro ukabura kuryama n’ibitotsi ukaza kunkomangira?”

Narimyoje maze ndamubwira nti,

Njyewe-”Erega ibyambayeho nundi wese nkanjye byamubaho, gusa umusore nkanjye ndumva mfite ipfunwe”

Ako kanya Madam Afande nta kindi yavuze yarasohotse arakinga, anyuraho ndahindukira, ateye intambwe nkebyiri ndamukurikira, tugera ku muryango w’icyumba arakingura mpita mbona agakapu kanjye… hari muri cya cyumba nagombaga kuraramo nari nabuze, ako kanya nahise mvuga cyane nti,

Njyew- Eeeh! Urakoze cyane! Mbega… amahanga arahanda koko!”

Madam Afande-”Hhhh! Ngo amahanga arahanda? Uwo mugani usiguye iki?”

Njyewe-”Mabuja! Ugira ngo ntunkuyeyo! Kwirarira ni kubi reka nkubwize ukuri dore wamenye icyo nashakaga ntiwankekera ibindi, rwose umbabarire kugukangura nageze ku muryango wawe ntabigambiriye, rwose nari nayobye ngana aha”

Madam Afande-”Hhhhhh! Pole, bibaho cyane si wowe wenyine, abashyitsi bakunze kudusura bibabaho, niyo mpamvu ntigeze ntecyereza ko hari indi mpamvu yakuzanye ku muryango w’icyumba cyanjye”

Njyewe-”Yewe, nuko ari wowe nyine Imana yaremanye uwo mitima! Naho ubundi hari uwacyeka ko ndi igisambo cyangwa nari nje kukujagaraza!”

Madam Afande-”Hhhhh! Mu buhe buryo ubwo?”

Njyewe-”Reka ntiwareba erega hano hanze imico yabaye iyindi, hari utatinya kubahuka agahubuka akaba yakwifuza nabi agatema ishami yicayeho”

Madam Afande-”Ibyo uvuga nibyo rwose ariko burya gucyeka ni icyaha, kuri njye buriya mbere yo gutecyereza impamvu iturutse kuri nyir’ubwite ntecyereza impamvu itamuturutseho”

Njyewe-”Ooh! Ntako bisa! Ni ukuri muzagumane uwo mutima naho ubundi reka ndyame umbabarire kandi nanone…”

Madam Afande-”Oya nta kibazo ugire ibitotsi byiza!
Urakoze!”

Madam Afande amaze kugenda nariruhukije, nongeye gutecyereza iyaba wenda ari undi wundi utari uwavukanye ako gatima uko byari kugenda, nta kabuza induru zari kuvuga.

Nibajije kandi nanone iyaba Afande ahari, yiryamiye akumva ku umuntu uharagata ku rugi icyari kuba… nitsa umutima ninjira mu buriri… burya kuryama heza ni urusohokero rw’umunaniro nashyizweyo nongera gukanguka mu gitondo.

Narabyutse ndasoboka, ngeze hanze nicara ku gatebe nasanze hanze, byari nka saa moya za mugitondo.

Nkicaye Kavatiri yampingutseho ambonye arikanga,

Kavatiri-”Ahaa Data! Bite se wange? Byakugendekeye bite? Waraye ahataryana? Cyangwa waraye rwantambi ko wariraye ku kababa?”

Njyewe-”Hahaha! Oya naraye aharyana rwose nta kibazo! Ahubwo se waramutse neza?”

Kavatiri-”Eeeh! Ndakabanga inda ku muyaga hari hashize iminsi myinshi ntumvise iryo jambo mu mwatwi yanjye! Ngo naramutse?”

Njyewe-”Reka da? Uravugisha ukuri?”

Kavatiri-”None se nkubeshye? Ino ibyo bya waramutse ntawe uba ubyitayeho, umuntu agucaho akigendera cyangwa yaba agushaka akakubwira ibyo akubwira ubundi se ntaba akubona ko waramutse? Ubundi ibyo nabiherukaga nkifite cheri, niwe wajyaga ambwira ngo “waramutse neza?”

Njyewe-”None se sibyo? Byabaga ari ngombwa”

Kavatiri-”Umva wangu uzi ko ibyo yabimbwiraga mu gihe njye nabaga nzindutse ngiye kumutera imitoma nabaga naraye numvise mw’ikinamico nkibagirwa indamutso kandi ariyo yambwiye ko ari isuka ibanziriza irembo”

Njyewe-”Eeeh! Ubwo birumvikana nimugoroba byabaga ari ibindi…”

Kavatiri-”Ohohooo! Wabimenye, gutandukana byabaga ari ibindi, ntiyari azi akazi nkora, gusezeranaho ngo umwe aryame undi ndare izamu byari ihurizo rikomeye, twabaga turi muri cheri bye ngaho kupa? nawe ati byananiye nawe kupa!”

Njyewe-”Hhhhhhhhhhhh!!”

Kavatiri-”None se ko wabyutse igicuku?”

Njyewe-”Uuuh? Aya masaha se ni mugicuku? Ahubwo natinze, ubusanzwe si aya masaha mbyuka”

Kavatiri-”Hhhhh! Hano ni mumugi wangu, iwanyu se ko wabyukaga ujya mu murima hano akaba ari nta munsi y’urugo tugira, iyo wiryamira ko ariyo yayo!”

Twakomeje kuganira njye na Kavatiri gusa uko twakomezaga kuganira niko nakomezaga gutsindagira umwotso nshaka uko menera kuri mwarimu ngo nkunde menye amakuru ya Vena.

Amasaha yakomeje kwicuma, Madam Afande arabyuka aritegura dusangira icyayi, mbere yuko agenda yambwiye ko arataha kare ko hari ahantu ashaka ko tuza kujyana.

Amasaha yakomeje kwicuma, akari kandi ku mutima nta kandi kwari ukuyaryamira, numvaga ko ibyo aribyo byose isaha kw’isaha Vena ararubingukamo tukongera guhuza amaso maze nkaribara.

Amasaha yakomeje kwicuma ari nako ntegereje amasaha arinda agera saa kumi nimwe, nibwo Madam Afande yaje ambwira kwitegura tukagenda.

Bwa kabiri nongeye kwicara mu modoka imbere mbikesha Afande dufata umuhanda, mu modoka Madam Afande wari utuje bimubereye, avugana ijwi rihumuriza agakunda kwisekera yaranganirije nanjye ndirekura ntangira kumubwira inkuru z’akahise, ngeze kuri wa munsi mukuru wo gusezererwa araseka biratinda.

Cyera kabaye twageze ahantu nabonaga hasa n’isoko rito, araparika maze arambwira ati,

Madam Afande-”Sam! Aha rero niho nakubwiraga tuje, ni mw’isoko rito ry’ibiribwa, ba nyiraryo ni sosiyete y’abagore bishyize hamwe, abo bagore batangiye bafatanya kugaburira neza imiryango yabo biza kurangira bateye intambwe kugeza bubatse isoko rito ry’ibiribwa.

Aha rero niho nkunda guhahira, niyo mpamvu nahakuzanye ngo utembere hanyuma numara kubona neza uko bimeze turaganira”

Njyewe-”Eeh! Wampitiyemo ahantu hakwiye! Wangejeje aho ntari
kwigeza ntabwo ndahava uko naje”

Muri ako kanya twavuye mu modoka dutambika hirya gato twinjira mw’isoko dutangira gutembera, nitegereje ibiribwa by’amoko yose, imboga n’imbuto ndatangara kugeza ubwo mbonye imineke yometseho ibipapuro.

Turangije gutembera twafashe gahunda yo gutaha, nanone mu modoka nibwo Madam yongeye guseka mubwira ko nabonye voca yambaye icyapa, turi hafi kugera mu rugo twageze ku marembo avuza ihoni, ako kanya umuryango uba urakingutse...

Twarinjiye araparika mutwaza umugati n’utundi tuntu yari yaguze twinjira mu nzu, impanga ziza kudusuhuza gusa aho ku meza hari umurundo w’ibitabo.

Nyuma y’akanya gato twicaye,

Madam Afande-”Ariko se ko mbona ibitabo nkabura mwarimu? Uuuh? Ese… ibi bitabo… ko mbona ari ibyo muwa gatandatu se kandi abana banjye babyigiramo bate kandi biga muwa gatatu?”

Akivuga ako kanya Kavatiri yahise yinjira,

Kavatiri-”Eeh! Mabuja urampamagaye?”

Madam Afande-”Reka da! Ntabwo nguhamagaye…ariko se nkubaze? Mwarimu ko ntamuherutse aheruka aha ryari?”

Kavatiri-”Oohohoo! Mwarimu se hari umunsi ataba ari aha? Aba ari aha rwose...mwarimu ahora hano, usanze avuye hano kabisa!”

Madam Afande-”Ariko se na nubu nta telephone arabona? Kugura telephone byaramunaniye neza neza?”

Kavatiri-”Nubu nta telephone afite, ahubwo yambwiye ngo mbabwire ngo arifuza ko mwamuguriza, ngo yakennye rwose ubukene bwuriye uburiri yagira wowe? Ngo inzara imugeze ku buce!”

Madam Afande-”Umva kandi? Ubwo se iyo antegereza nkaza akabinyibwirira?”

Kavatiri-”Mabuja! Rwose yambwiye ngo agiye kurara mu masengesho, ngo ari mu masengesho yo kwiyiriza ubusa yewe ngo aramara iminsi aburara”

Madam Afande-”Ese? Ibyo ni byiza! Hanyuma se ubwo amafaranga ashaka ay’iki niba ari mu masengesho yo kwiyiriza no kuburara”

Kavatiri-”Buriya wasanga ashaka ayo gutanga icyacumi n’amaturo”

Madam Afande-”Hmm! Ahubwo se niba iyo ambwira simba naramuhaye konje akabanza akikorera amasengesho atuje? Ntacyo unyibutse mu gitondo…”

Kavatiri yarahindukiye aragenda adusiga muri salo, Madam ansaba kumutega amatwi, niwe mwanya mwiza nongeye kumva neza ko burya amambo azagutaha mu matwi umutima ukayavuburira amaranga wo agenwa n’igihe kuko uwavukiye kuyakubwira we yabayeho mu mugambi utari uwawe, ni igihe kiba kitaragera naho ubundi uko umunsi ucya umucyo wimukiye umwijima ni nako amatwi aba yiteguye kumva ijambo ryahindura ubuzima.

Akitsa umutima twagiye kumva twumva umuryango urakingutse, ako kanya hinjiye umuntu ahindukira atatubonye, yarwanye no gukinga umuryango byanga kubera isindwe, amaze gushyiraho rideau arahindukira….uwo ntawundi… yari Vena… cyera kabaye nongeye gukubitana amaso na Vena mpaguruka aho nari nicaye,

Njyewe-”Vena!...

Ako kanya Madam Afande yarikanze cyane, nkomeza kureba ntahumbya Vena, mu gihe nateye intambwe ngo mwegere yahise amfata mw’ishingu urugamba rurarema………………….

Ntucikwe na Episode ya 45 yiyi nkuru “UWANDEMEWE”

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO

Ibitekerezo

  • Vena rwose Imana imugenderere ahinduke kuko imico afite imusubiza inyuma idasize n’abavandimwe be urakoze mwanditsi Noheri nziza n’umwaka mushya

    Inkuru yawe ndayikunda komerezaho kbs? Nubwo nayikurikiye zox,

    Umusinzi ni we uri mu masengesho se🤣

    Nkore iki kugirango mbone *uwandemewe* épisodes guhera 45 ?

    Nkore iki kugirango mbone *uwandemewe* épisodes guhera 45 ?

    Nkore iki kugirango mbone *uwandemewe" épisodes zose guhera kuri 45

    Ko numva bitoroshye Vena atuma umutima undya gusa
    Dutegereje 45 episode

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa