skol
fortebet

Dream Boys kuri uyu wa gatanu irataramira Bugesera ku Karumuna

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki 22/12/2017 Dream Boys iraza kuba iri Bugesera ahitwa ku Karumuna aho bari bwifatanye n’abakunzi babo ndetse n’abandi bikundira gusohokera ahantu hatuje gufungura Bar nshya yitwa OASIS.
OASIS ikaba ari Bar nziza iri ku Karumuna uzamutse gato nyuma yo kwambuka ikiraro cy’Akagera munsi y’umuhanda ahantu hari n’inyubako ndende y’ubucuruzi.
Ku marembo yo hirya y’iyi nyubako niho hari iyi bar Oasis. Oasis ifite imbuga nini yo kwiyakiriramo, Bar nziza abantu (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki 22/12/2017 Dream Boys iraza kuba iri Bugesera ahitwa ku Karumuna aho bari bwifatanye n’abakunzi babo ndetse n’abandi bikundira gusohokera ahantu hatuje gufungura Bar nshya yitwa OASIS.

OASIS ikaba ari Bar nziza iri ku Karumuna uzamutse gato nyuma yo kwambuka ikiraro cy’Akagera munsi y’umuhanda ahantu hari n’inyubako ndende y’ubucuruzi.

Ku marembo yo hirya y’iyi nyubako niho hari iyi bar Oasis. Oasis ifite imbuga nini yo kwiyakiriramo, Bar nziza abantu bicaramo banirebera imipira y’iburayi cyangwa se filimi zigezweho, by’akarusho ikagira ubusitani bwiza cyane burimo n’imyicundo y’abana n’abakuru ku miryango yahasohokeye.

Bar OASIS izaba inafite muri serivisi itanga icyumba cy’inama, ubusitani bwo gukoresherezamo ibirori binyuranye birimo ubukwe ndetse n’amasabukuru anyuranye, harimo kubategurira ibyo kunywa ndetse n’amafunguro.

Biteganyijwe ko Dream Boys iri butangire kuririmba kuva saa moya z’umugoroba. Umuziki ushyushye n’aba DJ basanzwe bamenyereye ibirori bakaba bo bari bube batangiye kuva saa kumi n’ebyiri.

Dream Boys ndetse n’Ubuyobozi bwa Bar Oasis babahaye ikaze kandi baboneyeho umwanya wo kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa