skol
fortebet

RIB yafunze umudepite yafashe atunze imbunda mu buryo butemewe n’amategeko

Yanditswe: Monday 13, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko yafunze Depite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda witwa Barikana Eugène, akaba akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko tariki 11 Gicurasi 2024,aribwo RIB yafunze Barikana Eugene wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Akaba yarafunzwe nyuma yo kwegura mu Nteko Ishinga amategeko nk’Intumwa ya Rubanda (Umudepite).

Ibinyujije kuri X,RIB yagize iti:"RIB yafunze Barikana Eugene wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, we avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare akibagirwa kuzisubiza.

Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yazibonyemo n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.

Bivugwa ko Barikana bamusanganye grenade imwe, na magazine imwe y’imbunda yo mu bwoko bwa AK 47 (SMG).

RIB iributsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije nayo uwo ariwe wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.

Depite Barikana yabaye umudepite kuva mu 2013, mbere yaho akaba yari Umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe hagati ya 2010 na 2013. Kuva mu 2003 kugera mu 2013, uyu mugabo yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu gihe yari Préfet wa Préfecture ya Kibungo hagati ya 1999 na 2001.

Icyaha akurikiranyweho cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko giteganwa n’ingingo ya 70 y’itegeko ryerekeye intwaro.

Aramutse abihamijwe n’Urukiko yahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri Miliyoni imwe kugeza kuri ebyiri, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Nyuma y’ibisindisha byakuye batatu mu nteko,Barikana abaye uwa Kane hiyongereweho udasoje manda yatorewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa