skol
fortebet

APR yambuye Rayon Sports umufana ukomeye imuguze agatubutse

Yanditswe: Friday 26, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu bari abakunzi ba Rayon Sports ukomeye, Sarpongo w’I Nyamirambo, yayiteye umugongo yerekeza muri mukeba.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, ni bwo byagiye ku mugaragaro ko umwe mu bafana ba Rayon Sports wisiga amarangi, abazwi nk’aba-hooligans, Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo, yerekeje muri Mukeba.

Amakuru amwe avuga ko yateye Rayon umugongo kuko itakimuha ibyishimo.ariko andi akemeza ko yaba yaguzwe agatubutse na APR FC ,gusa kugeza dukoze iyi nkuru nta gihamya yabyo iraboneka.

Amashusho n’amafoto yagiye hanze agaragaza uyu mufana ari ku biro bya APR FC, yakirwa n’abarimo Chairman w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Col Richard Karasira, ndetse n’Umuyobozi Ushinzwe Ubukangurambaga ku rwego rw’Igihugu muri iyi kipe uzwi nka Songambele.

Sarpong yarekeje muri APR FC nyumay’ubutumwa busezera ku Ba-Rayons, yari yanyujije kuri WhatsApp status ye, agira ati “Abo twabanye muri Rayon Sports mwarakoze, ubwo tuzahure mu bundi buzima.”

Sarpong yari amaze imyaka 11 ari umukunzi wa Gikundiro ndetse wisigaga amarangi mu gihe iyi kipe yakinnye.

Mu bandi bivugwa ko baganirijwe ngo babe bakwerekeza gufana iyi kipe yambara umukara n’umweru harimo Nkunda Match w’i Kirinda. Gusa binyuze mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yahakanye iby’aya makuru.

Ati “Nitandukanyije n’ibiri kuvugwa hanze aha, no mu bitangazamakuru ko ari mu muryango werekeza i Shyorongi.”

Yakomeje agira ati “Njye ndi Umu-Rayon kandi imba ku mutima no mu maraso.”

Si ubwa mbere abashyushyarugamba ba Rayon Sports baba bagiye muri mukeba kuko no muri Mata 2022, Malayika uzwi cyane muri Rayon Sports na we yari yatangaje ko agiye gushaka ibyishimo muri APR FC, ibyo yavugaga ko yaburiye muri Rayon Sports.Gusa Nyuma gato, yaje gusubira muri Rayon Sports ndetse anabisabira imbabazi.”

Mu bandi bagiye muri APR FC, barimo n’uwitwa Eric uzwi nka Papa Baloteli, we utarigeze asubira inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa