skol
fortebet

Man United mu nzira yo gukata umushahara umutoza wayo Ten Hag

Yanditswe: Friday 26, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United Erik Ten Hag ashobora gukatwa umushahara we ku kigero cya 25% aramutse ashoboye kugumana akazi ke, nyuma y’uko iyi kipe itashoboye kubona itike ya UEFA Champions League nkuko ESPN ibitangaza.

Sponsored Ad

Ten Hag yageze kuri Old Trafford nyuma yo kuva ku mirimo ye nk’umutoza mukuru wa Ajax muri Gicurasi 2022,ahabwa amasezerano y’imyaka itatu, afite igitutu cyinshi kuko ubu United iri ku mwanya wa karindwi muri Premier League, irushwa amanota menshi n’amakipe ari muri ane ya mbere.

Igitutu kuri Ten Hag cyakajije umurego, cyane cyane nyuma yuko iyi kipe iherutse kwitwara nabi i Wembley, aho yatsinze ibitego 3-0 hanyuma ikabyishyurwa byose n’ikipe ya Coventry City muri kimwe cya kabiri cy’irangiza cya FA Cup.

Amakuru aravuga ko United itaratakariza icyizere burundu Ten Hag ariko umuyobozi mushya w’ikipe Sir Jim Ratcliffe,agitekereza umwanzuro yamufataho.

Nubwo Man United yagize umwaka mubi ndetse igasezererwa nabi muri Champions League yatangiye gutekereza uko yaziyubaka mu mwaka w’imikino utaha.

Ten Hag w’imyaka 54,kimwe n’abandi bakinnyi bakuru mu ikipe,amasezerano yabo arimo ingingo ikomeye ivuga ko bagomba gukatwa 25% ku mushahara wabo igihe bananiwe kubona itike ya Champions League.

Mu gihe Ten Hag kuri ubu yinjiza miliyoni 9 z’ama pound ku mwaka ($ 11.2m), kubura muri Champions League umwaka w’imikino utaha bizatuma umushahara we ugabanuka ugere kuri miliyoni 6.75 z’amapawundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa