skol
fortebet

Ramaphosa: Ishyaka Iryo ari ryo ryose Rizatorwa Bizaba ari Demokarasi y’Abanyafurika y’Epfo

Yanditswe: Sunday 19, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Afurika y’Epfo yiriwe mu bikorwa byo kwiyamamariza ahitwa Mandeni mbere y’itariki ya 29 ubwo hateganyijwe amatora rusange ku rwego rw’igihugu.

Sponsored Ad

Nyuma y’ibi bikorwa byo kwiyamamaza byagaragayemo abaturage benshi bari baje kumushyigikira, Ramaphosa yabwiye abanyamakuru ko ishyaka iryo ari ryo ryose batora, bishimangira demokarasi y’abanyafurika y’Epfo.

Perezida Cyril Ramaphosa ariyamamariza kuyobora indi manda. Arakora ibi mu gihe Jacob Zuma nawe wigeze kuyobora Afurika y’Epfo kuri ubu ufite imanza nyinshi zimureba kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho, nawe kuri uyu wa gatandatu yahurije hamwe abaturage bagera ku bihumbi 30 i Soweto. Gusa, we ntabwo kandidatire ye iremerwa.

Ku itariki ya 10 y’uko kwezi kwa gatanu, urukiko rukuru rwo muri Afurika y’Epfo rwasuzumye niba uyu mukambwe w’imyaka 82 akwiye kuba perezida. Biteganijwe ko urukiko ruzafata umwanzuro mu minsi iri imbere. Ibibazo Zuma arimo ariko bisa nk’ibidafite icyo bitwaye abanyazulu bakomeza kumugaragariza ko bamukunze kandi bamushyigikiye, aho ababarirwa mu bihumbi bari baje kuri sitade Orlande mu mujyi wa Soweto kumwereka ko bamuri inyuma.

Ubwo Zuma yafungwaga muri 2021, byateje imyigaragambyo itarigeze ibaho muri iki gihugu ndetse icyo gihe abantu bagera kuri 350 habasize ubuzima. Icyemezo cy’urukiko rero gitegerejwe, giteje ubwoba bwinshi muri rubanda bushingiye ko ibyabaye muri 2021 n’ubu bishobora kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa