Green Party yatangaje ibyo izamurikira amanyarwanda ibasaba amajwi mu matora yo muri Nyakanga
Yanditswe: Saturday 11, May 2024
Ishyaka rya DGPR Green Party ryateranye ryemeza imigabo n’imigambi (Manifesto 2024-2029) baboneraho no kwemeza ku mugaragaro abakandida 63 bazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite bakaba basanga Dr Frank Habineza ari we uhagararira iri shyaka ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Kuri uyu wa Gatandatu kuri Olympic Hotel iherereye mu karere ka Gasabo, Abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR-Green Party mu gihugu hose bahuriye mu nama yari igamije kwemeza imigabo n’imigambi bagiye kwinjirana mu matora ndetse no kwemeza abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka.
Muri iyi nama, abayobozi b’iri shyaka bagaragaje ko imihigo bihaye mu mwaka wa 2017 babashije kuyigeraho ku kigereranyo cya 70%. Bimwe mu byo bari biyemeje kugeraho harimo kongera umushahara wa mwalimu, kugaburira abanyeshuri ifunguro rishyushye;
Kohereza icyogajuru mu isanzure kigamije kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu, gukuraho umusoro ku butaka no kubwegurira abaturage (Aha ntabwo ubutaka bweguriwe baturage ariko bahawe igihe kirekire cy’uko bwitwa ubwabwo aho byageze ku myaka 90).
Zimwe mu mpamvu zabateye kutabasha kugera ku ntego zabo ku kigereranyo cya 100% nk’uko bari barabyifuje, Perezida wa Green Party, Dr Frank Habineza, yatangaje ko ari uko iri shyaka atariryo rifite ubutegetsi. Indi mpamvu mu zatanzwe, ni uko iri shyaka ritari rimaze igihe kirekire cyane dore ko ryemerewe mu mwaka wa 2013.
Bagaruka ku migabo n’imigambi, Dr Frank Habineza yatangaje ko mu kuyihitamo bayitondeye cyane bagakorana n’itsinda ry’inzobere mu kwiga ibibazo byugarije abanyarwanda ndetse bagashakira umuti ibyo bibazo ku buryo abantu bazaba babayeho neza.
Imwe mu migabo n’imigambi ishyaka Green Party rigiye kwinjirana muri iki gihe cy’amatora, harimo kuzakuraho burundu abantu bafunzwe nta mpamvu, abantu bakuru n’abafite indwara zidakira bagafungurwa, kongerera umushahara abacamanza no kongera umubare w’abiga amategeko. Ibi ni mu rwego rwo kugira ngo ubutabera mu Rwanda buzabe buboneye muri iyi myaka itanu bihaye.
Mu birebana na Demokarasi, Ishyaka Green Party ryiteguye kuzongera umubare w’abadepite ku buryo buri mudepite azaba ahagarariye abantu 100,000 bikoroshya mu buryo bwo kugera ku baturage no kumva ibitekerezo by’abaturage. Kuriha agaciro k’ibyangijwe mu gihe umuturage yaba yimuwe mubye.
Muri iyi nama, Dr Frank Habineza wemejwe mu nama yabaye umwaka ushize ko ariwe uzahagararira iri shyaka mu matora ateganyijwe uyu mwaka ku mwanya wa Perezida, yatangaje ko yiteguye kwiyamamaza n’ishyaka ayoboye ku kigero cya 99% aboneraho gusaba abahagarariye iri shyaka mu gihugu hose kuzarangwa no kwitwararika no kwirinda imvururu mu gihe cyo kwiyamamaza n’amatora.
Muri iyi nama kandi nibwo hemejwe abazahagararira Green party mu matora y’abadepite banagana na 63. Muri abo 63 harimo abagabo 30 n’abagore 33.
Umukandida uzaba uhagarariye iri shyaka ku mwanya wa Perezida ni Dr Frank Habineza.
Dr Frank Habineza yashimiye kandi ubuyobozi bw’igihugu kuba bubasha kubumva ndetse bagaha agaciro ibyifuzo n’ibitekerezo iri shyaka ritanga bityo bakabiganiraho basanga biri mu byihutirwa bakabishyira mu bikorwa.
Aganira n’itangazamakuru Dr Frank Habineza yemeje ko afite ikizere cyo kwegukana insinzi. Ati "Ubushize mu matora ya Perezida wa Repeburika ntabwo twabonye amajwi ahagaije ariko twibuke y’uko twari ishyaka rimwe ryonyine mu gihugu rihanganye n’andi mashyaka 9.
Ntabwo yari umukandida w’ishyaka rimwe gusa. Mwibuke ko twari ishyaka ryari rimaze igihe gito ryemewe n’amategeko ndumva twari tumaze imyaka ine. Itandukaniro ubu, ishyaka ryacu rimaze imyaka 15 rishinzwe n’imyaka 11 ryemewe n’amategeko urumva ko hari icyahindutse mu bukure."
Mu matora aheruka, Dr Frank Habineza wari uhagarariye iri shyaka yatowe ku majwi angana na 0.4% mu gihe mu matora y’abadepite Green Party yabashije kwegukana amajwi angana na 5% bituma bemererwa imyanya ibiri mu mutwe w’abadepite ndetse banemererwa umuntu umwe mu mutwe w’abasenateri aho bahagarariwe na Senator Alex Mugisha.
Mu nama yahuje Abarwanashyaka ba Green Party Rwanda mu mwaka ushize, bemeje ko Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida w’iri shyaka ko ariwe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu
Hon Senateri Mugisha Alex hamwe na Mwiseneza JMV, akaba na Komiseri ushyinzwe Ibidukikije muri Green Party of Rwanda, nibo basangije Abarwanashyaka ba Green Party of Rwanda ibikubiye muri Manifesto y’ishyaka yemejwe izakoreshwa mu kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu
Abarwanashyaka ba Green Party of Rwanda bitabiriye inama yemerejwemo imigabo n’imigambi ndetse n’abazahagararira iri shyaka mu matora
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *