skol
fortebet

Ishyaka PDI ryahishuye umukandida rizatanga ku mwanya wa Perezida n’impinduka ku badepite

Yanditswe: Sunday 28, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harelimana, yatangaje ko rizashyigikira Umukandida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango RPF Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe muri Nyakanga 2024.

Sponsored Ad

Icyakora iri shyaka ryavuze ko mu matora y’abadepite rizatanga abaryo bakandida.

Ibi byagarutsweho mu Nteko Nkuru ya PDI yahuje abarwanashyaka barwo baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse rihita ryemeza urutonde ry’abantu 71 rizaserukana mu matora barimo Sheikh Musa Fazil Harelimana uriyobora.

Mu myaka 30 ishize PDI yifatanyaga n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’Abadepite, kuri ubu bikaba bibaye inshuro ya mbere mu mateka yabo kuva ryashingwa.

Sheikh Musa Fazil Harelimana yagaragaje ko nubwo bazashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ariko ku mwanya w’abadepite baziyamamaza ku giti cyabo.

Ati “Twaravuze tuti ariko uyu mwaka gukorana n’Umuryango FPR ko byatumye dukura, ishyaka ryacu rikamenyekana, abantu bacu bakagirirwa icyizere hirya no hino. Uyu mwaka ntidushobora kujya mu matora ku giti cyacu?”

“Turebye uko twagiye muri iyo myaka yose, ibyo amategeko ateganya, turebye uko ishyaka riri ku butegetsi riyobora neza iki gihugu buri wese akagenda akura mu myumvire, ubukungu, ubumenyi no kubona uko mukora tubona ko bishoboka.”

Yagaragaje ko biro Politiki y’Ishyaka yize neza kuri icyo cyemezo, bakabona ko bidashobora guhungabanya imiyoborere y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa