skol
fortebet

Irani: Itariki yo gushyingura Perezida Raïssi waguye mu mpanuka yamenyekanye

Yanditswe: Tuesday 21, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhango wo gushyingura Perezida wa Irani, Ebrahim Raïssi, wapfuye azize impanuka ya kajugujugu ku Cyumweru, uratangirira i Tabriz kuri uyu wa Kabiri bikaba biteganyijwe ko uzarangirana n’ishyingurwa rye mu mujyi yavukiyemo, Mashhad, ku mugoroba wo ku wa Kane.

Sponsored Ad

Hagati aho ariko mu gihugu hakaba hashyizweho icyunamo cy’iminsi 5 nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei, asaba Visi Perezida Mohammad Mokhber w’imyaka 68, kuba perezida w’agateganyo mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba mu minsi 50 kandi yashyizwe ku ya 28 Kamena.

Kuri uyu wa Kabiri tarikiya 21 Gicurasi, Abanyayirani barasezera bwa nyuma Perezida Ebrahim Raïssi mu muhango wo gushyingura utangirira i Tabriz, Umurwa Mukuru w’intara y’iburasirazuba bwa Azaribayijan aho yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu ye.

Nyuma ya Tabriz, umurambo wa Raisi urimurirwa mu mujyi mutagatifu wa Qom, mu majyepfo ya Téhéran, mbere yo kuva mu murwa mukuru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Ayatollah Khamenei agomba kuyobora amasengesho mu muhango wo gusezera uteganyijwe muri Téhéran, mbere y’urugendo rugomba gutangira mu murwa mukuru mu gitondo cyo ku wa Gatatu.

Mu gitondo cyo ku wa Kane, umurambo wa Raïssi Uzajyanwa mu ntara ya Khorasan y’Amajyepfo Y’iburasirazuba, hanyuma gahunda ikomereze mu mujyi yavukiyemo, Mashhad mu majyaruguru y’uburasirazuba, aho azashyingurwa ku wa Kane nimugoroba.

Kajugujugu ya Perezida yari mu nzira isubira i Tabriz, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, nyuma yo kwitabira umuhango wo gutangiza urugomero na mugenzi we wo muri Azerbaïdjan, Ilham Aliyev, ku mupaka basangiye.

Ibikorwa byo gushakisha no gutabara byatangiye ku Cyumweru nyuma ya saa sita ubwo izindi kajugujugu ebyiri mu zari zimuherekeje zitari zikirimo gushyikirana n’indege ye kubera ko ikirere kitari kimeze neza muri karere k’amashyamba.

Iperereza ku mpamvu zateye iyi mpanuka

Televiziyo ya Leta yatangaje ko yapfuye ku wa Mbere mu gitondo, ivuga ko Ayatollah Ebrahim Raisi, yari ageze ku rwego rwo hejuru rw’abahowe Imana”, yerekana amafoto ye mu gihe ijwi ryasomaga Korowani.

Ku wa Mbere, Umuyobozi mukuru w’ingabo, Mohammad Bagheri, yategetse ko hakorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka. Ibihugu byinshi byihanganishije Repubulika ya Kisilamu.

Muri Irani, abantu benshi bahuriye mu mijyi itandukanye baha icyubahiro nyakwigendera Perezida wapfiriye mu mpanuka ari kumwe n’abandi umunani barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Hossein Amir-Abdollahian, abayobozi bo mu ntara ya Azerbaïdjan ndetse n’umuyobozi w’itsinda ryari rishinzwe umutekano we.

I Téhéran, ibihumbi n’ibihumbi bari mu cyunamo, bitwaje amashusho ya Raissi, bateraniye ku wa Mbere mu gace ka Valiasr rwagati mu murwa mukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa