Ise nimwe mundwara z’uruhu abantu benshi batinya cyane, ariko abahanga mubuvuzima bavuga ko ise atari indwara ihangayikishije ubuzima cyane. ariko ibyo ntibibuza abantu guhungabanywa nayo kuko yonona isura y’umuntu n’umubiri wose muri rusange.
Ise ikunda gufata ibi bice by’umubiri bikurikira:
. Mu isura
. kuruhu rw’umutwe
. No mu nzara z’intoki
Ise kandi ishobora kuvurirwa mu rugo ubyikoreye wowe ubwawe. ntibigoye ushobora gukoresha bumwe muburyo bukurikira.
. IGIKAKARUBAMBA
. VINEGIRE (VINEGAR)
Nkuko tubikesha urubuga rwa thefitindian.com, umwanditsi wa mubuzima.com yasanze ngo burya wakivura ise utiriwe ujya kwa muganga.
ESE IGIKAKARUBAMBA GIKORESHWA GITE?
uyu muti bimaze kumenyerwa ko uzobereye mu kuvura indwara z’uruhu. biroroshye cyane rero, ukamura amazi ava mugikakarubamba maze ukayasiga aho Ise iri, ukareka bikararaho, ugakaraba bucyeye.
ukomeza gukoresha ubu buryo iyo aribwo wahisemo kugeza ukize.
VINEGIRE (VINEGAR) YO SE IKORESHWA ITE?
Vinegire nayo igaragaza ubukombe mu kuvura indwara zigiye zitandukana, aha twavuga nka; umuvuduko ukabije w’amaraso, ndetse n’ibindi bibazo bijyanye n’indwaera z’uruhu muri rusange. kimwe n’amazi y’igikakarubamba rero, nayo uyisiga neza aho Ise iri. abaganga basaba ko wajya nibura ubikora incuro 3-5 mu minsi 3 y’icyumweru. ibi ngo iyo ubikoze utya byagaragaye ko Ise ikira kandi burundu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *