skol
fortebet

Tshisekedi yatwerereye u Rwanda Karidinali Ambongo wamunenze mu ruhame

Yanditswe: Friday 03, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, yavuze ko ategereje kuri Fridolin Cardinal Ambongo gihamya y’uko guverinoma ya Kongo ishyigikiye umutwe wa FDLR nk’uko ngo akunda kubihamya.

Sponsored Ad

Media Congo itangaza ko ibi Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Figaro,aho yavuze ko ubutabera bugomba gukurikirana uyu munyacyubahiro bitewe n’uko ngo akomeje gutangaza ibinyoma adafitiye gihamya.

Félix Tshisekedi, kimwe n’ubutabera bwa Kongo, bashinja Arkiyepiskopi mukuru wa Kinshasa kuba umucengezamatwara "poropagandiste” w’ubutegetsi bw’u RwandaPerezida Kagame.

Ati: “ Karidinali Ambongo ni umukangurambaga w’u Rwanda. Avuga koAmbongo DRC yahaye intwaro umutwe witwara gisirikare wa FDLR, ariko ndamusaba ko yagaragaza gihamya. Ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ntibukwiye gukoreshwa mu kwemeza ibinyoma, kabone niyo waba umukaridinari."

Tshisekedi yavuze ko nta muntu uri hejuru y’amategeko bityo ko Karidinali Ambongo akwiye gufatira urugero ku munyamakuru Stanislas Bujakera, watangaje ibihuha n’ibinyoma ku rupfu rwa Okende akaza gutabwa muri yombi agakurikiranwa n’ubutabera.

Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’iremezo rwa Kinshasa, yategetse umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’ubujurire rwa Matete gufungura iperereza ry’ubucamanza kuri Karidili ambongo. Ni mu gihe abayoboke ba kiliziya Gatolika i Kinshasa baherutse kwandika ibaruwa bavuga ko bakomeje gutungurwa n’uburyo Leta ya Congo ikomeje kugenda yibasira uyu muyobozi wabo.

Karidinali Frodolin Ambongo wo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasuzuguriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya ndjili, i Kinshasa ubwo yagirwaga kunyura mu mwanya w’agenewe abanyacyubahiro ubwo yari agiye mu ruzinduko rwerekeza mu gihugu cy’u Butaliyani.

Perezida Tshisekedi, asanzwe akunda gutangaza amagambo y’imvugo nyandagazi zibasira u Rwanda by’umwihariko umukuru w’igihugu Perezida Kagame.Mu minsi ishize aherutse no kwivugira ubwe ko ashaka kuzahura nawe akamutuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa