skol
fortebet

Burundi:Umunyamakuru wa Akeza.net yatawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi

Yanditswe: Thursday 16, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa tekinike wa Akeza.Net, Ahmadi Radjabu, afungiwe muri kasho y’urwego rw’ubutasi rw’u Burundi mu mujyi w’ubucuruzi Bujumbura.

Sponsored Ad

Yafunzwe ubwo yafataga amashusho y’umuriro wibasiye isoko rya Ruvumera (umujyi umwe) akoresheje Drone.

Kugeza ubu ikigo akorera ntikiramenyeshwa ibyaha akurikiranweho nk’uko SOS Media Burundi yabitangaje.

Isoko ryashyaga riherereye neza neza mu gace ka Buyenzi (hagati muri Bujumbura), kandi ngo ryahise rizimywa ako kanya. Nk’uko amakuru aturuka aho byabereye abyemeza.

Biravugwa ko uyu munyamakuru wafunzwe yajyanwe muri kasho ya SNR (National Intelligence Service) ku cyicaro cyayo giherereye mu murwa mukuru w’ubukungu.

Umuyobozi we Ahmadi Radjabu yabwiye SOS Médias Burundi ko umukozi we yajyanwe n’ubutasi nta gushidikanya

Uyu yakomeje gushimangira ko Akeza.Net ayoboye yimwe amakuru y’ibyaha umukozi wa yo akekwaho. Ariko andi makuruagera kuri SOS Médias Burundi akavuga ko yaba afunzwe azira gukoresha drone.

Ubuyobozi bwa Akeza.Net ngo bwaba bwagejeje iki kibazo kuri CNC (Inama y’itumanaho ku rwego rw’igihugu) na komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu (CNIDH).

Umuyobozi utavuze amazina yabwiye SOS Médias Burundi ko "Muri rusange, yagombaga gushyikirizwa urukiko ku itariki 14 Gicurasi, ariko atazi impamvu babihinduye."

kugeza ubu Abanyamakuru bafunzwe mu Burundi babaye bane. Ni abagabo babiri n’abagore babiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa