skol
fortebet

Emery Bayisenge yavunikiye mu myitozo ya mbere Amavubi yakoze yitegura Mozambike

Yanditswe: Wednesday 13, Nov 2019

Sponsored Ad

Mu myitozo ya mbere ya mbere Amavubi yakoreye I Maputo yitegura Mozambike mu mukino wa mbere wo mu itsinda F wo gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2021,myugariro Emery Bayisenge yayigiriyemo ikibazo cy’imvune.

Sponsored Ad

Amavubi yakoreye iyi myitozo ku kibuga cy’ikipe ya Costa du Sol cya Tapi,yagize ibyago myugariro wayo Emery Bayisenge ukinira ikipe ya Said Sporting Club yo muri Bangladesh agira ikibazo cy’imvune bituma adakomeza gukorana na bagenzi be.

Nyuma y’iyi myitozo yatangiye ku i saa 16h00 za Kigali,Mashami yabwiye abanyamakuru bari I Maputo ko Bayisenge bamubujije gukomeza gukorana n’abandi imyitozo mu rwego rwo kumurinda imvune ikomeye kubera ikibuga bakoreragaho cyari Tapi.

Yagize ati “Abakinnyi bose bameze neza ariko Emery we ntabwo dushaka ko akomeza kwitoneka ku kuri iki kibuga cya Tapi kuko aramutse yirutse agakora ’Movement’ iri ’Grave’ ashobora kongera imvune kuko yari asanzwe afite akabazo ariko kuko ejo tuzakorera ku kibuga cyiza ari nacyo tuzanakiniraho nta mpamvu yo kumuhatiriza gukorerera ku kibuga kibi, ariko muri rusange ntabwo ari bibi n’ikibazo afite ntabwo gikomeye."

Amavubi arakora umwitoza wa nyuma kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo ku i saa 18h00 kuri Stade Zimpeto bazakiniraho na Mozambike kuwa Kane saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.


Ibitekerezo

  • arikose mashami urinda utwara abarwayi harabazima warangiza ngo imvune nikanganye mujye mureka amaranga mutima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa