skol
fortebet

Kimenyi Yves ashobora kudakina na Ethiopia kubera guhindura imyirondoro ava muri APR FC yerekeza muri Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 19, Sep 2019

Sponsored Ad

Umunyezamu wa mbere w’Amavubi Kimenyi Yves ashobora kugongwa n’ikibazo kimeze nk’icya Haruna Niyonzima kubera ko ibyangombwa bye bifite imyaka y’amavuko itandukanye.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu umaze iminsi yitwara neza,biravugwa ko yahinduye ibyangombwa yakoreshaga muri APR FC bigaragaza ko yavutse mu mwaka wa 1996 ari na byo yakoreshaga mu marushanwa mpuzamahanga iyo yabaga yaserukiye u Rwanda na APR FC.

Kimenyi wifuzaga kugira ibyangombwa bye by’ukuri, akimara kwerekeza muri Rayon Sports yagiye kubihinduza,umwaka wa 1996 awukuraho ashyiraho uwa 1992 yavutsemo.

Iki kibazo cy’ibi byangombwa bya Kimenyi gishobora gutuma adakina na Ethiopie ku cyumweru,mu mukino ubanza wo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, CHAN 2022, izabera muri Cameroon muri 2020.

Kimenyi yaraye abanje mu kibuga mu mukino wa gicuti ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzemo iya Les Leopards ya RDC ibitego 3-2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa