skol
fortebet

Umuryango wa Harry Kane warokotse impanuka ikomeye

Yanditswe: Friday 12, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abana batatu ba Harry Kane barokotse bitangaje impanuka y’imodoka eshatu zagonganye mu Budage.

Sponsored Ad

Uyu kapiteni w’Ubwongereza yari asubiye mu Bwongereza,ubwo abakobwa be babiri n’umuhungu we bahuraga niyo mpanuka.

Louise w’imyaka itatu, Vivienne w’imyaka itanu, na Ivy w’imyaka irindwi, bajyanywe mu bitaro nyuma y’iyi mpanuka yabaye ku wa mbere nyuma ya saa sita ku muhanda 2071 i Schaftlarn.

Uyu rutahizamu w’Ubwongereza,Kane, ntabwo yari muri iyi modoka, kuko we yari kumwe na Bayern mu Bwongereza aho bari bagiye gukina umukino wa kimwe cya kane cy’irangiza na Arsenal.

Aba bana rutahizamu Kane w’imyaka 30, asangiye n’umugore we Katie Goodland w’imyaka 31, bari mu modoka ya Mercedes Vito ubwo umushoferi wa Renault yabagongaga.

Umuyobozi mukuru w’abakorerabushake yavuze ko "ari amahirwe cyane"ko nta muntu wakomeretse bikabije.

Kane wahoze ari rutahizamu wa Spurs,nawe yemeje ko abana be "bameze neza".

Umuvugizi w’uyu mukinnyi yagize ati: "Habayeho impanuka, ariko abana bameze neza, nta n’umwe wakomeretse.

"Nta bikomere bagize. Bagiye mu bitaro kwisuzumisha bisanzwe."

Icyakora imodoka barimo ngo yangiritse.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa