skol
fortebet

Jennifer Lopez n’umugabo we Ben Affleck batandukanye

Yanditswe: Thursday 16, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Icyamamarekazi mu muziki, Jennifer Lopez, yamaze gutandukana n’umugabo we Ben Affleck bari bamaze imyaka 2 barushinze.

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe bivugwa ko ibintu atari shyashya mu rugo rw’ibyamamare bibiri aribyo Jennifer Lopez n’umukinnyi wa filime Ben Affleck.

Ubu noneho ibyabo byashyizweho akadomo dore ko bamaze gutandukana nk’uko ibinyamakuru by’imyidagaduro muri Amerika bikomeje kubitangaza.

Muri Gashyantare nibwo hatangiwe kuvugwa ko aba batabanye neza nyuma yaho Jennifer Lopez yakunze kugaragara wenyine mu gihe mbere atajyaga asigana n’umugabo we.

Byarushijeho kuvugwa cyane ubwo yamurikaga album yise ‘This Is Me…Now’ yakurikiwe na filime ‘Greatest Love Story Never Told’ aho yagiye yitambukana wenyine ku itapi itukura hakibazwa impamvu umugabo we atari kumushyigikira muri ibi bikorwa.

Mu minsi ishize kandi Jennifer Lopez yitabiriye ibirori ngaruka mwaka bya ‘Met Gala’ ari wenyine.

Abajijwe aho umugabo we ari asubiza aseka ati: ‘Simbizi aho ari, naguha nimero ze ukamuhamagara ukabimubaza yagusubiza nanjye ukambwira kuko simpazi’ ibi byafashwe nk’urwenya nyamara ngo mu byukuri ntibyari urwenya kuko aba bombi batakibana mu rugo rumwe.

People Magazine yatangaje ko Ben Affleck yamaze kuva mu nzu yabo iherereye mu gace ka ‘Pacific Palisades’ akayisigamo uyu muhanzikazi n’abana be.

Ibi ngo byabaye muri Werurwe ubwo bari bamaze gufata umwanzuro wo gutandukana ku mpamvu zinyuranye zirimo nko kuba batarabashaga kumvikana ku bijyanye n’urubyaro dore ko Ben yifuzaga kubyarana na Jennifer mu gihe we atabishaka.

Biravugwa kandi ko icyatumye Ben Affleck ata Jennifer akajya kwibana harimo nko kuba yaramushyiragaho amategeko mu rugo bikabangamira uyu mugabo ukunze gucisha macye.

Kubabyibuka, muri Werurwe Jennifer Lopez yari yatangaje ko yategetse Ben kutanywera itabi n’inzoga mu rugo rwabo.

TMZ yavuze ko amateka y’aba bombi yongeye kwisubiramo bagatandukana, dore ko bakundanye bwa mbere mu 2000 bagatandukana mu 2004. Bongeye gusubirana mu 2021 bahita bakora ubukwe mu 2022 none bongeye gutandukana bwa kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa