RUMWE MU RUBYIRUKO RUZATORA BWAMBERE NTIRURABONA AMAKURU Y’UKO BIGENDA
Yanditswe: Thursday 16, May 2024
Bamwe mu bagiye gutora bwa mbere, baracyafite amakuru make arebana n’amatora, hari n’abatazi uko gutora bigenda ndetse naho bikorerwa.Komisiyo y’igihugu y’amatora itangaza ko inyigisho z’uburere mboneragihugu zirakomeje kandi zizagera ku byiciro byose by’abazatora.
Benshi mubo twaganiriye hirya no hino mu gihugu biganjemo urubyiruko ruzatora ku nshuro ya mbere Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite, bavuga ko bakeneye kwigishwa uko bazatora.
Rwemera Pheneas w’imyaka 18, ni umunyeshuli mu mashuli yisumbuye mu karere ka Bugesera avuga ko icyo azi ku matora ari uko azaba tariki ya 15 Nyakanga uyu mwaka gusa.
Uyu musore uzatora bwa mbere tumubajije niba hari amakuru y’amatora ajya yumva, yasubije ati “ndi kubyumva kuri Radio, bavuga ko tuzatora Perezida mu kwa Karindwi,ariko nkanjye uzatora bwa mbere sinzi aho nzatorera ndetse n’isaha nzahagerera”
Undi mugenzi we witwa Nkurunziza Emmanuel ufite imyaka 20, yagize ati “Ntabwo nakubwira uko batora kuko njye bizaba ari ubwa mbere nzaba ninjiye aho batorera!”
Josiane Uwineza wo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyakabanda, afite imyaka 19, akora akazi ko mu rugo,nawe avuga ko atazi uko batora.“Ntabwo mbizi, ntabwo nari najyeramo. Ntabwo baradusobanurira uko bigenda.”
Gatanazi Ephrem ni umumotari mu mujyi wa Kigali,afite imyaka 21, atangaza ko iyi nshuro ariyo ya mbere agiye kwihitiramo Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite, ni akanyamuneza kenshi yagaragaje ko italiki itinze kugera, yagize ati”ndishimye cyane kuba ngiye gutora Perezida,nibintu nari maze igihe ntegereje”
Kurundi ruhande nubwo uyu musore azi amatora ya Perezida, ariko ntabwo azi igihe amatora y’abadepite azabera! Ephrem yaragize ati”amatora y’abadepite yo ntabwo nzi italiki azaberaho pe,naba nkubeshye”
Ingengabihe ya Komisiyo y’igihugu y’amatora igaragaza ko kuri ubu Komisiyo iri mu gikorwa cyo kunoza lisiti y’itora, ikabifatanya n’ibikorwa by’inyigisho z’uburere mboneragihugu.
Mu kiganiro ZINDUKA cyatambutse kuri Radio 10 ,Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora,Bwana Charles Munyaneza yagaragaje ko Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangiye inyigisho z’uburere mboneragihugu hirya no hino mu gihugu kandi ko ibyiciro byose by’abazatora bizagerwaho kugirango igihe cy’itora kizagere buri wese azi inshingano ze nk’utora.
Yagize ati “Dufite inzego z’urubyiruko,iz’ abamotari, abanyeshuri, abanyonzi,abubatsi n’abandi benshi, Nka Komisiyo buri cyiciro cyose birateganyijwe ko kizagerwaho, hari inama z’inzego z’ibanze nazo zizakomeza gusobanurira abaturage igikorwa cy’amatora ateganyijwe,kugira ngo hatazagira uwajya mu matora atazi ibyo asabwa .”
Charles Munyaneza yakomeje avuga ko muri iyi minsi Komisiyo ikomeje ubukangurambaga kugeza igihe amatora azabera.
Komisiyo ivuga kandi ko hazifashishwa uburyo bunyuranye bw’ikoranabuhanga guhera mu gutegura no mu gihe nyir’izina cy’amatora.
Amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora N˚ 001/24 yo ku wa 19/02/2024 agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024, ingingo yayo ya 92 igaragaza ibyo umuntu uje gutora yitwaza,ari ikarita ndangamuntu cg icyangombwa kiyisimbura cyatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha,mu gihe iyo adafite kimwe muri ibyo byangombwa,
umuhuzabikorwa w’icyumba cy’itora amwemerera gutora hamaze gukorwa igenzura.
Amatora ya Perezida wa Repubulika akomatanyije n’ay’Abadepite ateganyijwe taliki ya 15 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu Rwanda, naho taliki ya 14 Nyakanga hazatora Abanyarwanda baba mu mahanga,mugihe taliki ya 16 hazaba amatora y’abadepite y’ibyiciro byihariye n’ukuvuga, abadepite 30% bahagarariye abagore,abadepite babiri bahagarariye urubyiruko ndetse n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Imibare itangazwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora irerekana ko abaturage bazatora barenga gato miliyoni icyenda,muri bo abarenga gato miliyoni ebyiri bazaba batoye ku nshuro ya mbere.
Elias Nizeyimana
Umuryango.rw
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *