Ikipe ya Vipers yageze i Kigali gufatanya na Rayon Sports mu munsi mukuru wayo imurikaho abakinnyi bashya n’ingamba yinjiranye mu mwaka w’imikino.
Iyi kipe yatwaye Shampiyona yo muri Uganda, yageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe saa saba n’iminota makumyabiri.
Yaje idafite rutahizamu wayo ukomeye, Cezar Lobi Manzoki, urwaye ariko yari kumwe na Aboubakar...