skol
fortebet

Gasabo: Umwarimu arashinja umuyobozi we kumutoteza we na bagenzi be

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwarimu witwa Nshimiyimana James wo mu Ishuri rya GS Kabuga Catholic riherereye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo,yandikiye umuyobozi w’ikigo amugira inama, amusaba guhagarika imyitwarire mibi idakwiye kuranga abayobozi.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu yavuze ko ibyo uyu muyobozi amushinja byo gusiba ku kazi tariki ya 14 Werurwe 2024,ari ibinyoma kuko ngo yahageze mu gitondo saa mbili agataha nimugoroba saa kumi n’imwe ndetse ko hari na Finger Print yakojejeho ibigaragaza.

Uyu mwarimu yavuze ko ibi uyu muyobozi ashobora kuba yarabikoze nkana cyangwa yaribeshye kumushinja ko yasibye.

Uyu mwarimu avuga ko kubera ko yasanze atari mu bagombaga guhagararira ibizamini,yagiye kwa muganga isaha imwe hanyuma yoherereza ubutumwa ushinzwe amasomo nawe ayereka uyu muyobozi.

Uyu mwarimu yavuze ko kuba uyu muyobozi yarirengagije ibi byose yarangiza akamusaba ibisobanuro bigaragaza ko yamukuye ku bagomba guhagararira ibizamini abishaka kugira ngo amutege umutego.

Uyu mwarimu yageze aho agira ati : “Ibikorwa byanyu rero muyobozi, byo kumpoza ku nkeke, muntoteza buri munsi biragaragaza ko hari ikibyihishe inyuma cyagakwiye gusobanuka”.

Uyu mwarimu avuga ko yari akwiriye guhemberwa ko atsindisha abanyeshuri benshi mu isomo yigisha kuko benshi baza mu cyiciro cya mbere [Grade I] aho kumuca intege amutoteza kandi byagira ingaruka ku bana barera.

Uyu mwarimu yasoje ibaruwa asaba uyu muyobozi kureka gutoteza abarimu ayobora no kubagendaho ababuza amahoro.

Amakuru avuga ko uyu mwarimu wandikiye umuyobozi w’ishuri ibaruwa avuga ko yagiranye nawe ibibazo nyuma yo kumwima ibihumbi 20 yamugeneraga buri kwezi kuko yari afite ikindi kigo yigishaho.

Umuyobozi wa GS Kabuga, Jean Bosco Nkurunziza, yabwiye RADIOTV10 ko gusaba ibisobanuro uyu mwarimu byakorwaga mu rwego rwo kumwotsa igitutu kugira ngo adakomeza kwica akazi ke, kuko yari akomeje kukica bitewe no kuba yari afite irindi shuri yakoraga ikiraka cyo kwigisha.

Ati “Hari n’aho twamuburaga, tukamuhamagara, tukamubaza tuti ‘uri he ko tukubuze mu ishuri?’. Hanyuma bigaragara ko adashobora gukorera ahandi, ari gukora n’iwacu, ntabwo byari gushoboka kuko twamucanagaho umuriro kugira ngo akore.”

Uyu muyobozi wa GS Kabuga avuga ko uyu mwarimu yaje kumesa kamwe akemera guhagarika ibiraka yajyaga ajya gukora mu rindi shuri, agakomeza kwigisha muri iri rya GS Kabuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa