skol
fortebet

Aline Gahongayire yavuze ku mashusho y’indirimbo yakoranye na P-Fla akaza kuburirwa irengero

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Aline yavuze ko agiye kumushaka bakongera bakaganira ndetse yemeza ko amakosa Atari aya P Fla ahubwo ari aye kuko ngo yahise ahuga.

Sponsored Ad

Ubwo P Fla yavaga mu gihome yasohokanyemo indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo niyo yahimbiye Nyina mu rwego rwo kumusaba imbabaza ku bibi yamukoreye ndetse no kumwereka ko yamubereye umwana mubi gusa we agakomeza kumwitaho nk’umubyeyi no kumusura.

Icyo gihe yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na Aline Gahongayire , nawe atazuyaje yarabimwemereye barakorana gusa nyuma abantu bategereje amashusho yayo baraheba.

Mu kiganiro Aline yagiranye n’Igihe yavuze ko agiye gushaka umwanya bagakora amashusho yiriya ndirimbo.

Yagize ati” Tumaze iminsi tutabonana ariko ndumva nshaka kongera kuganira na we kuko ni umuntu ufite impano. Ntabwo muherutse ariko ahantu hose ndamusengera kuko urugamba yari avuyemo nta muntu wakwifuza ko ahasubira. Mwategereje amashusho ntimwayabona ariko amakosa si aye ahubwo ni ayanjye nahise mpuga."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa