skol
fortebet

Cinyey yavuye imuzi iby’ urukundo rwe n’ umusore yimariyemo, anakomoza ku itariki y’ ubukwe bwabo

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2017

Sponsored Ad

Uwimana Aisha uzwi ku izina Ciney ,mu njyana ya hip hop na afrobeat nyir’ indirimbo zitandukanye nka Nkunda, Igire(get your money), Tuma bavuga, Ndabaga n ’izindi , nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we Ronald Tumusiime tariki ya 26 Werurwe ubwo bari mugitaramo cy’urwenya kizwi nka Seka live kuri ubu yemejeko ari mu myiteguro yo kurushingana n’umukunzi we.
Mu kiganiro cyihariye yahaye Ikinyamakuru Umuryango Ciney yagaragaje ibyo amaze iminsi ahugiyeho byatumye atagaragara cyane muri muzika (...)

Sponsored Ad

Uwimana Aisha uzwi ku izina Ciney ,mu njyana ya hip hop na afrobeat nyir’ indirimbo zitandukanye nka Nkunda, Igire(get your money), Tuma bavuga, Ndabaga n ’izindi , nyuma yo kwambikwa impeta n’umukunzi we Ronald Tumusiime tariki ya 26 Werurwe ubwo bari mugitaramo cy’urwenya kizwi nka Seka live kuri ubu yemejeko ari mu myiteguro yo kurushingana n’umukunzi we.

Mu kiganiro cyihariye yahaye Ikinyamakuru Umuryango Ciney yagaragaje ibyo amaze iminsi ahugiyeho byatumye atagaragara cyane muri muzika nk’ uko bisanzwe. Muri byo harimo imyiteguro yo gushinga urugo.

Yagize ati “ Maze iminsi mpugiye mu bintu byinshi bitandukanye, hari imishinga ndigutegura myinshi, mfite indirimbo ndigutegura ziri muri studio, ikindi ubu mpugiye mu masomo ari nacyo cyihutirwa ngomba kubanza gukemura. Ikigeretse kuri ibyo ndimo kwitegura kubaka urugo”.

Ciney wemeza ko amaze imyaka irenga 4 akundana na Ronald Tumusiime yagaragaje zimwe mu mpamvu ariwe musore y’imariyemo kandi akunda kurusha abandi bose

Yagize ati “ Ronald n’umusore mwiza cyane, umusore w’iyubaha ndetse akubaha n’ abandi, umusore utuje cyane, mbese Ronald ni umusore nigiraho byinshi cyane nko kwihangana ndetse no guharanira icyo ashaka kugeraho”.

Ubusanzwe bikunze kugaragara ko urukundo rw’abahanzi cyangwa se ibyamamare rukunda guhindagurika, aho usanga uyu munsi yakundanye n’umwe, ejo akamureka agakunda undi, Ciney yagaragaje itandukaniro ry’urukundo rwe n’umukunzi we n’ izindi nkundo z’ ibyamamare

Ati “Twebwe rero mukwizera Imana, kwihanganirana no gukomera kubyo twaciyemo tukabiha agaciro ndahamya neza ko urukundo rwacu rufite intego”.

Uyu muraperikazi Ciney witegura gushinga urugo n’uwo yimariyemo Ronald yabwiye Ikinyamakuru Umuryango ko ibijyanye n’ itariki bazashyingirirwaho bakirimo kubinoza gusa ngo ni muri uyu mwaka wa 2017, yijeje abakunzi be ko itariki nimara kwemezwa azayibatangariza.

Inkuru bifitanye isano

Tuyishime Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa