skol
fortebet

Ifoto y’umunyarwandakazi Kate Bashabe yatumye abasore bamutomagura biratinda[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Kate Bashabe ni umwe mu banyarwandakazi kuri ubu bakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Instagram. Gukurikirwa kwa Kate Bashabe ahanini kugendeye ku mafoto agaragaza ubwiza bwe mu bihe bitandukanye adahwema gusangiza abamukurikira.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize ubwo yashyiraga hanze amafoto agaragaza inseko ye abafana be benshi biganjemo ab’igitsina gabo bayavuzeho ibintu byinshi bitabdukanye,bamwe bamushimangiza ko aseka neza,ari mwiza abandi bakavuga ko ariwe muntu wabo wa mbere bemera ndetse hari n’abagiye bashimangiza ko abirabura ari beza cyane bashingiye ku buranga bw’uyu mwali w’umunyarwandakazi.

Ifoto ya Kate Bashabe yatumye abasore benshi bamutera imitoma

Mu minsi ishize Kate Bashabe, ukurikirwa n’imbaga y’abarenga ibihumbi 459 kuri Instagram, yashyize ifoto kuri urwo rubuga yifuriza abakunzi be icyumweru cyiza maze abafana bayisamira hejuru nk’ibisanzwe ndetse na Mani Martin aboneraho gushyira hanze imbamutima ze amutaka.

Martin wagaragayeho gukururwa n’imiterere ya Bashabe, ntiyabashije guhisha ibyiyumviro bye ubwo yabonaga iyo foto, ahubwo yahise ajya muri “comments” yandikaho amagambo ngo “Size wanu”, ashatse kugaragariza Bashabe ko yakunze imiterere ye.

Bashabe wakunze kwerekana ko atifuza kuvugwa mu rukundo n’abahanzi nyarwanda kuva bamuvugana na Meddy mu mwaka wa 2017, yahise asiba iyo foto vuba ndetse anaboroka Mani Martin kuri Instagram bisa n’aho atifuje ko abafana n’itangazamakuru bongera kumubaza ibibazo nk’ibyo bamubajije ubwo hagaragaraga amafoto ari kumwe na Meddy.

Bashabe yavuzwe mu rukundo n’umukinnyi wa Liverpool, Sadio Mane, gusa uwo munya-Sénégal yahakanye ibyo gukundana na we.

Mani Martin wakumiriwe na Kate Bashabe bakoranye indirimbo yitwa “You and I” mu mwaka wa 2019. Kate Bashabe n’ubwo akurikirwa n’ibihumbi 459 kuri Instagram we nta muntu ku giti cye akurikira.

REBA HASI BIMWE MU BITEKEREZO BYA BAMWE MU BAKURIKIRA KURI INSTAGRAM KATE BASHABE:

Ibitekerezo

  • OK ntakundi ubuse abarizwa he?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa