skol
fortebet

Imwe mu mpanga zigize P Square igiye kwibaruka impanga

Yanditswe: Friday 31, Mar 2017

Sponsored Ad

Paul Okoye n’ umugore Anita Okoye bitegura kwakira umugisha w’ abana b’ impanga
Umwe mubagize itsirya rya P Square, rigizwe n’ abavandimwe babiri b’ impanga Paul Okoye na Peter Okoye agiye kwibaruka impanga.
P Square n’ itsinda ryo muri Nigeria,ryakunzwe kuva mu myaka yashize. Iryo tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zirimbo Shekini, ifu Nanya, Beautiful Onyinye, Do me, Temptation, Testimony, n’izindi nyinshi zakanyujijeho ku mugabane w’ Afurika ndetse no hanze yawo.
Amakuru aturuka mu gihugu cya (...)

Amakuru aturuka mu gihugu cya Nigeria aravuga ko kuri Umuryango wa Paul Okoye n’ umugore we Anita Okoye bari mu myiteguro yo kwandira abana b’ impanga, kuko Anita Okoye utwite inda y’ amezi atanu abaganga bamubwiye ko azabyara impanga.

Ni nyuma y’imyaka itatu (3) ishize uyu Paul Okoye asezeranye n’ umufasha we Anita Okoye ndetse bakaba bari basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 4, nkuko tubikesha ikinyamakuru Pulse Nigeria biteganyijwe ko izi mpanga biteguye kwibaruka zizavukira muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika.

Nyuma yo gutangaza aya makuru, Inshuti n’abavandimwe ndetse n’abafana b’iri tsinda bagaragaje ibyishimo byinshi cyane by’uko uru rugo rwa Paul Okoye na Anita Okoye rugiye kwibaruka abana b’impanga cyane ko na Paul Okoye yavutse ari impanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa