skol
fortebet

Inkuru enye z’ imyidagaduro zaciye igikuba kurusha izindi muri 2016

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Mu mwaka wa 2016, habaye ibikorwa bitandukanye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda birimo:Ubukwe bw’ibyamamare, ibitaramo bitandukanye byahuje abahanzi bo mu karere k’ibirasirazuba ndetse no hanze yako, Gutandukana kw’abakundanaga n’ibindi byinshi.
Umuryango.rw waguteguriye zimwe mu nkuru zavuzwe cyane kugeza aho buri wese yifuzaga kumenya no kwisomera ukuri. Yaba ababaga bari mu modoka cyangwa bari iwabo mu ngo buri wese yabazaga undi ko iyo nkuru yayimenye.
Mu nkuru zigera kuri enye (...)

Sponsored Ad

Mu mwaka wa 2016, habaye ibikorwa bitandukanye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda birimo:Ubukwe bw’ibyamamare, ibitaramo bitandukanye byahuje abahanzi bo mu karere k’ibirasirazuba ndetse no hanze yako, Gutandukana kw’abakundanaga n’ibindi byinshi.

Umuryango.rw waguteguriye zimwe mu nkuru zavuzwe cyane kugeza aho buri wese yifuzaga kumenya no kwisomera ukuri. Yaba ababaga bari mu modoka cyangwa bari iwabo mu ngo buri wese yabazaga undi ko iyo nkuru yayimenye.

Mu nkuru zigera kuri enye turakwibutsa neza uko byose byatangiye, igihe byabereye tunakubwire n’icyo buri buruhande rwabivugagaho...

Jack B yabenze umugore we izuba riva nyuma yisubiraho nabwo inkuru zirandikwa...

1. Kuwa 11 Nzeli 2016, nibwo umuhanzi Rugamba Jacques benshi bazi nka Jack B yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umugore we Dr Juru Gisele akikomereza ubuzima ari wenyine. Icyo gihe yamushinjaga guta urugo, ubusinzi no gukururana n’abandi bagabo.

Jack B ngo yibwe ijambo banga, ibye n’umugore bijya ku ka rubanda

Uyu muhanzi yakoze ibi abinyujije ku mbugankoranyambaga akoresha zirimo Facebook, instagram, aho yavugaga ko atakibashije gukomeza kubana n’umugore we mu gihe cyose yamurutishije abanyamafaranga ndetse ko nta muzika atakiyikora neza bitewe no kuguma mu rugo yita ku bana.

Jack B yabanje kwandika kuri Facebook aterura neza icyo yashakaga kuvuga asiga abantu mugihirahiro. Ati "Urukundo si amafaranga.” Nyuma y’amasaha abiri uyu muhanzi noneho yavuze ikimuri k’umutima.

Yagize ati "None aha mwese mubimenye ntandukanye n’uwo nabyaranye na we. Ibindi muzabimenya, ubu ndigenga.”

Yongeye kwandika ashinza umugore we kwibera mu kabari kuburyo n’abana be batamwibuka. Ati “Harya ngo uri za bakire nirirwa ndera abana banjye, harya ngo urantuze umuziki twamenyanye nywukora kugeza aho ntagikora na video n’imwe kubera kwitanga, abana ntibanakuzi mbivuganye umujinya kandi mbabaye!”

Nyuma y’aho uyu mugabo wagaragaraga nk’uwasagutswe n’uburakari yongeye gushyira ifoto ye ahetse umwana kuri Whatspp avuga ko igisenye urugo rwabo ari ubusinzi bukabije bwarangaga uyu mugore wikundira abanyamafaranga.

Yagize ati “Narababaye bihagije mfashe gahunda nangjye ku giti cyanjye Gisele Juru ntandukanye na we uzagumane n’abanyamafranga njye nta kazi ngira, nzize ubwiyemezi n’ubusinzi ndagiye ariko...”

Hashize iminsi igera kuri itatu, uyu muhanzi yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko ari abantu bamwinjiriye muri Konti ze bakandika biriya atari we wabikoze. Umuryango.rw ufite amakuru y’uko ari The Ben ndetse n’abamwe mu nshuti za Jack B bamubwiye ko ibyo yakoze ataribyo ndetse ko atakagombye kuba yarabishyize ku karubanda.

Itandukana rya Derek na Miss Teta Sandra byongereye umubare w’abasoma n’abumva ibitangazamakuru...

2. Kuwa 20 Kanama uyu mwaka, Derek Sano, umwe muri batatu bagize itsinda rya Active, abinyujije ku rubuga rwa Instagram yatangaje ko ari wenyine nta mukunzi afite. Icyo gihe Derek ntiyigeze asobanura byinshi ku bijyanye n’icyo yaba yapfuye na Miss Sandra Teta bari bamaze igihe bakundana.

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo hazima uwatse,

Miss Sandra Teta wabaye igisonga cya Nyampinga w’icyahoze ari SFB 2011(CBE), yavuze ko atazi impanvu yatumye umukunzi we amwanga kuko yari azi neza ko bakiri kumwe ariko agatungurwa no kumva inkuru y’itandukana rye n’umukunzi we.

Mu biganiro bitandukanye aba bombi bagiye bagirana n’ibitangazamakuru bitandukanye buri wese yitarutsa mugenzi we. Derek ntiyeruraga neza ngo avuge impamvu yanditse ku rukuta rwa Instagram ngo ’Ndi ingaragu’ mu gihe byari bizwi ndetse n’abo ubwabo babishyira hanze bemeza ko bakundana.

Ubukwe bwa Knowless na Clement bwabaye inkuru nziza yo kwandikaho

3. Byose byatangiye Knowless avuga ko ubukwe bwe atari ’Concert’. Kuva icyo gihe yatangiye gutukwa na bamwe bavuga ko yirase bitari ngombwa ko abitangaza abandi bakavuga ko ibyo yakoze ari ukuri.

Ubukwe bwa Knowless na Clement bwagarutsweho cyane mu itangazamakuru

Nyuma y’aho uyu muhanzikazi yumvikanye mu itangazamakuru yivuguruza avuga ko buri wese atumiwe mu bukwe bwe ariko ko uzinjira azaba afite urupapuro rw’ubutumire.Kuwa 7 Kanama 2016, nibwo Knowless na Clement basezeranye imbere y’Imana basezeranywa na Pasiteri wigenga mu busitani bwa GoldenTulip Hotel i Nyamata.

Ni ubukwe bwaranzwe n’umutekano udasanzwe kuburyo bwasize umugani: Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore kuwa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Yashyizeho itsinda rishinzwe umutekano: Ni itsinda ryacungaga umutekano ryakumiraga abaje mu birori badafite ubutumire rikanabuza umuntu wese wageragezaga gufata ifoto y’ibirori.

Kwinjira mu bukwe werekanaga urupapuro rw’ubutumire, uwahageze yarwibagiwe cyangwa yabutashye ku bwo gukunda Knowless na Clement gusa, yasubizwaga inyuma bwangu ari nacyo cyatumaga benshi bijujuta bakanavugira mu matamatama ko ‘ababuteguye bakoze ibitamenyerewe mu Rwanda’. Urupapuro rw’ubutumire rw’ubutumire ntirwari ruhagije, bacungaga niba koko izina ryarashyizwe ku ilisiti y’abemerewe kwinjira.

Ni byinshi byavuzwe k’ubukwe bwa Knowless kugeza n’ubu nko kuba abari buriye mu biti bareba ubukwe baragiye babwirwa kumanuka, Kuba yarakoze ubukwe atwite ariko ntabyemere n’ibindi.....

Miss Vanessa Uwase yemeye ko yaryamanye na Olvis ahishura n’ibyo itangazamakuru ritamenye.

4. Kuwa 22 Kamena 2016, byatangiye Vanessa ariwe ubenga Olvis avuga ko arambiwe gukunda n’umwana ndetse ko akumbuye ubuzima bwa wenyine. Ati "Mbega ukuntu nari nkumbuye ubuzima bwo kuba ingaragu... Ndacyari muto sinabasha kurera umwana w’abandi kandi ndakuze sinabasha gukomeza gutegereza. Nakundaga umukunzi wanjye kugeza ubwo mbonye ko agifite imyaka myinshi yo gukura, ariko simfite n’umunota wo kumutegereza."

Miss Vanessa yemeye ko yaryamanye na Olvis, avuga ko ataciye inka amabere

Nyuma yo kwandika ibi buri wese yari ategereje icyo Olvis azavuga. Ikinyamakuru Umuryango.rw turi mu ba mbere batangaje icyo Olvis yamusubije mu nyandiko agiri ati "Ntawita umwana uwo yambariye Ukuri’ byaje no kuvamo umugani wacicikanye kumbuga nkoranyambaga.

Olvis yanditse ubutumwa bw’inkurikirane buvanzemo icyongereza cyinshi nyuma aza no gushyira mu Kinyarwanda. Yagize ati " Dear my Lovely friend Once a wise man said "those that are louder aren’t those with sincere words" so keep your words low coz your actions ain’t clean. I want to remind u that I still have a Familly and friends who love me. however, note that they respect me as a man coz they know I worth their love and trust ( you can witness about that).

As you said that I am young. maybe younger to understand your ways of acting in this community of people with values , I am also too soft to bear sharing my life with someone like u who is driven with no change. I don’t regret my late notice but chilling for the lesson learnt( a wise man said experience is the best teacher. I am also classy to waste my time in reluctant games (that’s not my passion) . yes I am too young to take stress over my sleeping time , I am a hardworking person my body needs to rest with no one shouting over my door."

Yungamo ati "Nubwambere naba nanditse byinshi nyuma yibyavuzwe abakunzi banjye munyemerere ngire icyo mvuga, so ubuzima bwanyigishije guca bugufi no kwivugira make kuko amateka anyereka ko umuntu arahinduka agakomera n’uwarukomeye agata byose akaba muto niyo mpamvu mpora nubitse amaso ngo ntareba igitsure Isi kuko utitonze irakunyuka ku bw’iyo mpamvu sinishongora cyangwa ngo mvuge nabi cyangwa ngo nsuzugure , unzi neza wese yabitangaho ubuhamya ari nayo mpamvu unzi turagumana.

Nzirikana ko twabanye neza nkanagushimira cyane gusa narakugaye nta mukobwa wavuze biriya kuko ejo uzaba umubyeyi niyo mpamvu amabanga y’umwali aguma imbere, haricyo nifuje gusoza nkwibutsa kuko ubanza aho unyuze usiga usenye , ubuzima busaba kwirinda ibisohoka kuko aho bisenye ntihasanwa n’imbabazi ntacyo zahindura, sinkwanze wowe nanze icyagusohotsemo gusa nifuje kukubwira nti ntawita umwana uwo yambariye ukuri."

Vanessa yigambye ubusambanyi, ikiganiro aba bombi bakoraga kuri TV 10 kirahagarikwa

Asoza agira ati:"I am very honored to wish you all the best and remind you that it’s hard for anyone to bear your behaviors, so make a shift for your own good. I am alive✌Good luck." [ Nkwifurije ibyiza gusa ariko ndakwibutsa ko bigoye ku wundi muntu kwihanganira imyitwarire yawe.]

Nyuma yo gushyira hanze amabanga yabo, Miss Vanessa Raissa yagezeho yemeza ko yaramanye na Olvis ndetse avuga ko umukobwa utarabikora ariwe wamutera ibuye.

Vanessa yahaye Gasopo Olvis

Ati "Kuri njyewe numva ko umuntu wese byamubaho. Ntabwo ari ukuvuga ngo ni njye mukobwa wenyine mu Rwanda wambariye ukuri umuntu akunda... Ibyo ari byo byose si njye njyenyine wabikoze mu Rwanda cyane ko si umuhungu uhise wese, yari umusore w’inshuti yanjye dukundana... Ubigaya wese ni uko wenda ashobora kuba ari isugi cyangwa se ategereje kuzakora ubukwe kugirango nawe yambarire ukuri uwo akunda. Gusa simvuze ko ibyo ngibyo ari ibintu byiza cyangwa se abantu bagakoze, gusa nanone ntabwo ntekereza ko naba naraciye inka amabere kuburyo abantu babigaya ngo bancireho iteka.”

Havuzwe byinshi, handikwa byinshi....Izo nizo nkuru twaguteguriye urabona hari inkuru iburamo, twandikire utubwire tuzayiheraho mu nkuru zisoza uyu mwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa