skol
fortebet

Kanye West yagize icyo avuga ku mwambaro yambaye uriho amagambo yateje impaka

Yanditswe: Thursday 06, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kwibasirwa n’imbaga y’abantu benshi kubera umwambaro yagaragaye yambaye wanditseho ’White Lives Matter’ amagambo atavuzweho rumwe n’abantu benshi by’umwihariko Abirabura, Kanye West yahishuye ikimur ku mutima kandi yemera nk’ukuri.

Sponsored Ad

Kwambara umwambaro uriho amagambo ya ’White Lives Matter’ byafashwe nk’ibivuguruza intero ya ‘Black Lives Matter’ yavutse mu 2013 nyuma y’iraswa ry’umwirabura w’imyaka 17 witwaga Trayvon Martin arashwe n’umuzungu George Zimmerman.

Nyuma y’impaka nyinshi zazamuwe ku mbuga nkoranyambaga uyu muraperi w’imyaka 45 yanze kuva ku izima avuga ko n’ubundi ibya “Black Lives Matter” atabyemera.

Mu butumwa yasangije abarenga miliyoni 17 bamukurikira kuri Instagram uyu muraperi yanditse agira ati “Buri wese arabizi ko Black Lives Matter ari uburiganya. Noneho birarangiye.”

Ibi birori byabaga ku nshuro ya cyenda mbere y’uko bitangira Kanye West yabwiye abari aho ko ari we muyobozi kandi ko ntawe ukwiye kumuyobora. Ati "Abantu bose bari hano bazi ko ndi umuyobozi… ntushobora kunyobora.”

Candace Owens w’imyaka 33 nawe wari wambaye uwo mupira yashyigikiye Kanye West avuga ko Abanyamerika b’abirabura bakwiye gushishikazwa n’ibibazo by’umubyibuho ukabije, gukuramo inda ndetse n’ibyaha bikorwa hagati y’abirabura kuko byica abantu benshi kuruta abicwa na polisi.

Kim Kardashian w’imyaka 41 inshuti ze zitangaza ko atatunguwe no kubona iriya foto ya Kanye West na Candace Owens muri Paris Fashion Week avuga ko n’ubundi uyu mugabo babyaranye ahora akora ibintu bituma avugwa.

Imiryango itandukanye yashyize mu majwi intero ya ‘White Lives Matter’ nk’ivuguruza iya ‘Black Lives Matter ‘ yakoreshejwe mu kwamagana ubugome, n’amagambo y’inzangano ku birabura.

Amagambo yari ku myambaro ya Kanye West na Owens mbere yakoreshejwe na Ku Klux Klan n’indi miryango y’abahezanguni b’abazungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa