skol
fortebet

Oda Paccy yateye utwatsi ibivugwa ko indirimbo aheruka gukorera muri Tanzania yayishyuriwe n’ umugabo wamumaranye ukwezi

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Oda Paccy arahakana amakuru avuga ko yaba yaragiye gukorera indirimbo muri Tanzania ajyanwe n’umugabo bagombaga kumaranayo ukwezi nawe akamuhemba gukorera indirimbo mu inzu itunganya umuziki ya Wasafi record
Oda Paccy ni umwe mu mu bahanzikazi bazwi cyane hano mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop, dore ko iyi njyana ariyo yamumenyekanishije mu mwaka 2009-2010. Kuva icyo gihe yabaye umwe mu bahanzikazi bubashywe hano mu Rwanda kugeza n’ubu.
Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzikazi (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Oda Paccy arahakana amakuru avuga ko yaba yaragiye gukorera indirimbo muri Tanzania ajyanwe n’umugabo bagombaga kumaranayo ukwezi nawe akamuhemba gukorera indirimbo mu inzu itunganya umuziki ya Wasafi record

Oda Paccy ni umwe mu mu bahanzikazi bazwi cyane hano mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop, dore ko iyi njyana ariyo yamumenyekanishije mu mwaka 2009-2010. Kuva icyo gihe yabaye umwe mu bahanzikazi bubashywe hano mu Rwanda kugeza n’ubu.

Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzikazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatagiye kugenda ashyirahagaragara amwe mu mafoto yagiye yifotoreza mu igihugu cya Tanzaniya, ariko by’umwihariko ayo yagiye yifotoza ari muri imwe munzu zitunganya umuziki muri kiriya gihugu yitwa wasafi record, isanzwe ikorerwamo n’abahanzi bakomeye hariya muri Tanzania barimo Diamond Platnumz ari nawe muyobozi wayo.

Nyuma yo gushyira ahagaragara ayo mafoto nibwo hatangiye kugenda humvika amakuru avugako Oda Paccy yaba yarakoreyeyo indirimbo, biza kuba impamo ubwo mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka indirimbo yitwa No body yagiye ahagaragara igakorerwa muri Wasafi record ikorwa na Laser umwe mubatunganya umuziki bazwi cyane muri Afurika y’iburasirazuba.

Nyuma y’ aho iyi ndirimbo igiriye ahagaragara mu bakunzi ba muzika nyarwanda batangiye kugenda bibaza aho Oda Paccy yaba yarakuye ubushobozi bwo gukorera indirimbo muri Wasafi record, ninabwo hatangiye kugenda humvikana amakuru avuga hashobora kuba hari uwamujyanyeyo bakamaranayo ukwezi kose nawe akamuhemba gukorerwa ndirimbo muri Wasafi record.

Umunyamakuru w’umuryango.rw waganiriye na Oda Paccy yavuze ko ayo makuru nawe atazi aho aturuka, ko ari ibihuha, ko yagiye muri Tanzania agiye kwagura umuziki we kandi amafaranga yatanzwe kuri iyi ndirimbo ariwe ubwe wayatanze.

Yagize ati << Nagiye muri Tanzania mu rwego rwo kwagura umuziki wajye ukarenga imbibi, nifuje gukorana na studio ifite izina muri East Africa kandi mpindure n’imikorere, rero nafashe umwanzuro ndatinyuka nigirira icyizere nizera n’impano yanjye,
Yakomeje agira ati “Namaze ukwezi kose muri Tanzania ndi gushaka uko nakorera indirimbo muri Wasafi record ariko banyakiriye kuberako basanze mfite impano, indirimbo nayitanzeho hafi miliyoni 5 z’amafaranga y’ u Rwanda kandi niNjye wayitangiye ubwajye, rero abavuga ko hari uwo twajyanye ni ibihuha”.

Kuri ubu Oda Paccy ni umwe mu bakobwa babiri mu bahanzi 10 bari mu irushanwa rya primus guma guma super star season 7, avugako ubu ikimuraje inshinga ari uko yazitwara neza muri iri rushanwa, kandi ko afite indi minshinga myinshi muri Tanzania kandi yiteguye gusubirayo vuba hano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa