skol
fortebet

Umunyamakuru Mulindahabi Iréné yatawe muri yombi na RIB

Yanditswe: Wednesday 18, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umunyamakuru Mulindahabi Iréné ukekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru asanzwe ukora ibiganiro by’imyidagaduro kuri Radio Isango Star ndetse no gutangaza amakuru mu buryo bw’amashusho abicishije ku rubuga rwa youtube. Yatawe muri yombi azira icyaha yakoze hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, RIB yemeje ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi.

Yagize iti”RIB yafashe umunyamakuru Mulindahabi Iréné ukekwaho icyaha cyo gutangaza amagambo y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga“.

RIB irasaba abakoresha ikoranabuhanga kumenya ibigomba gutangazwa n’ibibujijwe mu rwego rwo kwirinda kugwa mu cyaha.

Ingingo ya 38 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana n’ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga igika cya mbere ivuga ko Umuntu wese, utangaza,wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa,aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Iyo uwakoze icyaha yashyize ahagaragara amashusho y’umwana yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa agatuma amashusho y’umwana aboneka cyangwa agerwaho hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000Frw) ariko atarenze miriyoni eshatu (3.000.000Frw).

Ibitekerezo

  • Ese ko mperuka nyakubahwa nduhungirehe yavuzeko iyo itangazamakuru rikoze ikosa ridafungwa ahubwo rikosorwa reka turebeko mulindahabi bari bumumosore batamuhana!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa