skol
fortebet

Zari Hassan yavuze uburyo yakubitiwe mukabyiniro azira gutereka amaso, menya byinshi kubuzima bushaririye yahuye nabwo

Yanditswe: Tuesday 30, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamidelikazi ufite amamoko muri Uganda, Zari Hassan wiyise The Boss Lady, yahishyuye agahinda yigeze guterwa n’umugabo we nyakwigendera Ivan Ssemwanga aho bakundwakazanyaga ariko rimwe na rimwe bakarwana bikomeye, ahishura ukuntu yakubitiwe mu kabyiniro kandi yari atwite.

Sponsored Ad

Zari w’imyaka 41 y’amavuko ufite abana batanu, 3 yabyaranye na Ivan Ssemwanga na 2 yabyarabnye na Diamond Platnumz, aganira na Toke Makinwa.yagarutse ku bihe yaciyemo n’icyo yibuka cyamubabaje, avuga ko adashobora kwibagirwa uburyo yakubitiwe mu kabyiniro abantu bose bareba kandi ari icyamamare.

Nk’uko Zari Hassan abivuga, bwa mbere Ivan yamukubise igihe yari atwite inda y’amezi 3. Ashimangira ko amakimbirane mu bashakanye akenshi ahera ku guterana amagambo.

Yagize ati:’’Gutukana bitangirira ku ijambo, bishobora gutangirira ku gutukana bikavamo urugomo’’.

Zari avuga ko umugabo we yamuhondaguraga abana bareba rimwe bakamuhoza bakamubaza impamvu se ahora amukubita. Zari Hassan yibuka uburyo yakubiswe kandi atwite

Zari yagize ati:’’Byageze aho umuhungu wanjye ambaza impamvu nkubitwa nkatukwa, icyo gihe byarambabaje cyane, byari bimeze nko kuntera inkota mu mutima’’.

Akomeza avuga ko kuba barasohokanaga akareba abandi bagabo cyari nk’icyaha, aha yagize Cyari ikintu muri we kunkubita.Ntabwo nari nemererwa kureba abandi bantu. Muri iryo joro rero, yarankubise nabi ku buryo nahabandagariye bikomeye.

Zari yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye,bwo kuba yaragerageje kuba umuririmbyi no gukora kuri televiziyo bikamunanira ariko amaherezo akaza kuba icyamamare aho yanabaye umugore wa Diamond Platnumz.

Abinyujije kuri instagram, Zari yatangaje inkuru ibabaje y’ubuzima yanyuzemo kugira ngo abone amafaranga y’ishuri no kubaho mu Bwongereza aho yigaga.

Zari yatangaje ko yabaye umukozi wo mu rugo kugira ngo abashe kwirihira amashuli ariko birangira imbaraga yakoresheje zibaye imfabusa kuko ibyo yize bya Cosmetology ntacyo byamumariye.

Yagize ati "Ubuzima n’ink’ umwicungo [rollercoaster] wizengurukaho ntumenya aho uzahagararira.Natangiye niga ibijyanye no gutera ibirungo abantu muri UK [cosmetology] bitagize icyo bimarira,nkabifatanya n’akazi ko mu rugo kugira ngo nishyure icumbi(Nabaye umukozi wo mu rugo mbere).Nirukanse mu ma bisi kugira ngo ngere aho nakoraga akazi ko kwakira amafaranga (cashier).Nabayeho nabi ku buryo nibazaga impamvu arinjye.Umutima wanjye washakaga ibyiza birenze.

Data yaragiye, mama wanjye yakoraga akazi k’ubudozi amanywa n’ijoro.Sinashoboraga kwihanganira kumubona ahangayitse. Sinashoboraga kwihanganira akababaro ke. Nabanaga na masenge muri UK wamfataga nk’umwana wabyawe hanze.”

Ubuzima bwa Zari bwarahindutse,ubu ni nyina w’abana 5 ndetse ni rwiyemezamirimo ukomeye hirya no hino muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa