skol
fortebet

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yemeje umushinga wa gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 25, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yemeje umushinga wa gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Sponsored Ad

Ishingiye ku masezerano Guverinoma z’ibihugu byombi zagiranye mu Ukuboza 2023.

Bisobanuye ko Guverinoma y’u Bwongereza yemerewe gutangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kuko yamaze kuba itegeko.

Aya makuru yemejwe na Perezida w’icyiciro cya nyuma cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, John Francis McFall.

Sky News yatangaje iti “Umushinga wa Guverinoma ku Rwanda wamaze kwemezwa n’Ubwami, ubu ni itegeko. Perezida w’icyiciro cya nyuma cy’Inteko yabyemeje.”

Abagize Inteko y’u Bwongereza tariki ya 22 Mata bari batoye bidasubirwaho uyu mushinga, nyuma y’iminsi myinshi batawumvikanaho, bitewe n’impungenge bamwe muri bo bari bafite ku mutekano w’aba bimukira mu gihe baba bageze mu Rwanda.

Icyari gitegerejwe kugira ngo utangire gushyirwa mu bikorwa ni uko wagombaga kwemezwa n’Umwami. Itegeko riteganya ko uhinduka itegeko iyo yamaze kuwemeza.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, aherutse gutangaza ko imyiteguro yo kohereza abimukira igeze kure, asobanura ko indege zo kubatwara zamaze kuboneka kandi ko itsinda ry’abantu 500 bahuguriwe kubaherekeza na ryo ryiteguye.

Guverinoma y’u Bwongereza tariki ya 22 Mata yasobanuye ko yateganyije ko icyiciro cya mbere cy’abimukira kizoherezwa mu Rwanda hagati y’ibyumweru 10 na 12 biri imbere.

Amasezerano yo kohereza abimukira yashyizweho umukono na guverinoma zombi bwa mbere muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023; ubwo yongerwagamo ingingo zimara impungenge abavuga ko u Rwanda rudatekanye.

Urukiko rw’u Burayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu (ECHR) rwigeze kwitambika ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, ariko abagize Inteko y’u Bwongereza bahaye guverinoma ububasha bwo kutongera kubahiriza ibyemezo by’inkiko zo hanze y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa